Museveni aracyari indwanyi ikomeye muri Afurika n’umwarimu w’intambara – Gen Muhoozi

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, unayobora ingabo zirwanira ku butaka, yongeye gutakagiza se avuga ko akiri indwanyi y’akataraboneka muri Afurika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter akunze gukoresha agaragaza ibitekerezo bye, rimwe na rimwe bitavugwaho rumwe, Gen. Kainerugaba yatakagije se avuga ko akiri indwanyi ikomeye kurusha izindi muri Afurika.

Yavuze ko imbaraga ze zishingiye ku kuba ari umuhanga cyangwa umwarimu w’uburyo butaziguye bw’imirwanire .

Si ubwa mbere Gen. Muhoozi yumvikanye atakagiza se agaragaza ko nta muntu wa muhangara.

Mu mwaka ushize ubwo yari akiri umujyanama we mu by’umutekano, yavuze ko se ari we mpirimbanyi y’impinduramatwara wabigezeho kurusha abandi, yongeraho ko kandi nta muntu wamutsinda (Undefeatable).

Icyo gihe yagize ati “Gen. Yoweri Museveni, niwe muntu waharaniye impinduramatwara watsinze mu mateka ya Afurika. Mbabajwe nabibwira ko bashobora kumutsinda!”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Museveni aracyari indwanyi ikomeye muri Afurika n’umwarimu w’intambara – Gen Muhoozi
    Uyu muhungu wa Museveni ni ikigoryi ku rwego rw’isi.

  2. Museveni aracyari indwanyi ikomeye muri Afurika n’umwarimu w’intambara – Gen Muhoozi
    Uyu muhungu wa Museveni ni ikigoryi ku rwego rw’isi.

  3. Museveni aracyari indwanyi ikomeye muri Afurika n’umwarimu w’intambara – Gen Muhoozi
    Ariko uyu ni jerari cg ni scout? Ubwo ni ukuvuga ko ise abaye ari muri coma hanyuma UG igaterwa, yategrreza ko azanzamuka akamubwira uko yitwara

  4. Museveni aracyari indwanyi ikomeye muri Afurika n’umwarimu w’intambara – Gen Muhoozi
    Ariko uyu ni jerari cg ni scout? Ubwo ni ukuvuga ko ise abaye ari muri coma hanyuma UG igaterwa, yategrreza ko azanzamuka akamubwira uko yitwara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *