Umugabo washinjwaga gushaka gutera icyuma perezida w’agateganyo wa Mali Assimi Goita mu cyumweru gishize yapfiriye mu bitaro ubwo yari mu maboko y’inzego z’umutekano, nk’uko guverinoma yabitangaje ku cyumweru.
Ku wa kabiri, nibwo Perezida Goita, umukoloneli wo mu ngabo zidasanzwe za Mali, wateguye ihirikwa ry’ubutegetsi kabiri mu mwaka ushize, yarokotse nta nkomyi nyuma yo kugabwaho igitero n’umugabo washakaga kumutera icyuma mu masengesho yaberaga ku musigiti uri ku murwa mukuru Bamako.
Abashinzwe umutekano bahise bajugunya uwo mu mugabo mu modoka ya gisirikare mu gihe Col Goita yari azengurutswe n’abashinzwe umutekano we nk’uko video yagaragajwe na Reuters yabyerekanye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’urupfu rwe ryagize riti: “Mu gihe cy’iperereza… ubuzima bwe bwarushijeho kuba nabi.” Bavuga ko yajyanywe mu bitaro, ari naho yapfiriye.
Hagati aho kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Igihugu cya Mali, gisanzwe ari isibaniro ry’ibikorwa bishyigikiwe n’Abafaransa mu kurwanya Al Qaeda n’inyeshyamba zifitanye isano na Leta ya Kisilamu mu myaka icumi ishize. Hiyongereyemo imvururu za politiki nyuma y’uko umutwe wa gisirikare wari uyobowe na Goita uhiritse perezida Ibrahim Boubacar Keita muri Kanama 2020.
Goita yabaye visi-perezida ku muyobozi w’inzibacyuho washyizweho, Bah Ndaw kugeza ubwo uyu nawe yahirikwaga muri Gicurasi Goita agafata ubutegetsi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


