Gatsibo: Abashumba bakubise ibuye umworozi rigera mu bwonko

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Kabarore, Umudugudu wa Bihinga, uwitwa Karangwa Augustin uzwi Ku izina rya Ruhugafu uri mu kigero cy’imyaka nka mirongo ine (40) yishwe n’abashumba bamukubise ibuye mu mutwe bakaritebeza mu bwonko.

Umubyeyi witwa Uwanziga Flora yavuze ko uyu mugabo wishwe n’abashumba yari Se wabo, Icyo bapfaga atakizi ariko acyeka amashyari.

Uwanziga ati:”Ntabwo ari ubwambere bamukubise akarega bigafata ubusa, none dore baramwivuganye”. Yakomeje agira ati:”Bamutegeye mu muhanda atashye nka saa tatu z’ijoro, baramukubita bamusiga ari intere ari gusamba. Abamubonye bamubonye ku wa 23/7/2021 bamucyura mu rugo.”

Yabwiye Hanga dukesha iyi nkuru ko bamujyanye mu bitaro bya Kiziguro, barananirwa yoherezwa i Kanombe ,agezeyo barebye uko ameze basanga iryo buye ryamaze kwinjira mu bwonko ku buryo bari kurikuramo akahagwa babasaba kumugarura Kiziguro ,kuko n’ubundi ngo babonaga byarangiye”.

Abakekwaho kumwica bari abashumba bane, Kugeza ubu babiri muribo bamaze gutabwa muri yombi ,abandi batorotse.

Gitifu w’umurenge wa Kabarore,Urijeni Consolée kuri iki kibazo yagize ati:”Ibyo mumbaza ndumva byabazwa RIB ibijyanye n’ipfu z’abantu ntabwo nabimenya kuko ninayo izi icyamwishe”.

Yanabajijwe niba uru rugomo rusanzwe mu murenge avuga ko atabizi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

XMA Header Image
Ibaruwa nandikiye Perezida Kagame yamugezeho\\Hagiye kubaho passport ya Covid19- Dr Kayumba
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *