Musanze: Polisi iri guhigisha uruhindu umujura watorotse kasho agatwara n’ipingu ryayo

Sangiza iyi nkuru

Polisi mu karere ka Musanze iri guhigisha uruhindu umugabo witwa Bizimana Anselme, nyuma yo gutoroka kasho yayo iri kuri Sitasiyo ya Remera aho yari amaze iminsi afungiye.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko ku wa Kane w’icyumweru gishize Bizimana yatawe muri yombi, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Remera mu gihe hari hagitegerejwe ko ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Uyu mugabo usanzwe ukora umwuga wo gucura imfunguzo akekwaho kuba yari arangaje imbere agatsiko kihishe inyuma y’ibikorwa by’ubujura bimaze igihe byarayogoje abaturage bo mu murenge wa Remera.

Ni ubujura bwiganjemo ubukorwa nijoro, aho abajura batobora amazu y’abaturage, bakabatwara ibintu byiganjemo ibyo kurya n’ibikoresho byo mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard mu butumwa bwo kuri WhatsApp, yemereye umunyamakuru wa BWIZA ko Bizimana yatorotse kasho ya Polisi yari afungiyemo.

Ati: “Ni byo, nawe numubona ntagucike.”

Iki gitangazamakuru cyahamagaye kuri terefoni uyu muyobozi ngo asobanure byimbitse iby’iri toroka, gusa ntiyabasha kwitaba terefoni ye igendanwa.

Cyakora cyo amakuru twamenye ni uko Bizimana yatorotse mu ijoro ryakeye, atorokana n’ipingu rya Polisi y’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Polisi yiriwe ishakisha uyu mugabo mu bice bitandukanye, gusa ubwo twakoraga iyi nkuru ntawari wakabonetse.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *