Mugisha Moise yavuze uruvagusenya yahuye narwo i Tokyo

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatandatu ku gicamunsi abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda barimo bareba imikino ya Olempike ngo barebe ko Mugisha Moïse yakora amateka, ariko isiganwa rigeze hagati agira atya arabura, ibintu yasobanuye ubwe bwite.

Isiganwa rirangiye ni bwo abari bategereje bamenye ko Mugisha Moïse yakoze impanuka bageze kuri 140Km ntabashe gukomeza.

Mugisha w’imyaka 24, ni we muri uyu mukino uhagaze neza, avuga ko iri siganwa rigitangira yabonye “ibintu biri kugenda uko ntabitekerezaga, nkabona biri hejuru cyane”.

Aganira na BBC ati: “Ni isiganwa riri hejuru cyane, mbona rirenze na za Tour de France kuko abayivuyemo bose twahuriye hano, ni isiganwa rikomeye cyane.”

Mugisha avuga ko ikigereranyo cy’umuvuduko w’abasiganwa cyari hagati ya 60 na 70Km/h ahatambika. Ati: “‘Cadence’ (umuvuduko mu kunyonga) yabo yo mu misozi ni 30 (Km/h) idacika, iyo utazi kuyihanganira aho mu misozi baguta aho ngaho.”

Mu kiganiro cyatanzwe n’abashinzwe amakuru b’ikipe y’u Rwanda iri i Tokyo, Mugisha yavuze ko bari bageze kuri 140Km muri 234Km bagombaga gusiganwa.

Yagize ati: “Naje gusubira inyuma njya inyuma y’imodoka ya komiseri ngo mpamagare imodoka yanjye intwaje amazi n’ibiryo. Mu gihe itarangeraho komiseri niba hari ikintu yikanze ntabwo mbizi yahise afunga imodoka, kubera ko imodoka iba iri kwiruka n’igare riri kwiruka kandi ikintu kigutunguye ntiwafata feri ngo bikunde, naje guhita ngwa muri iyo modoka mva mwisiganwa gutyo.

“Mu by’ukuri si uko nari naniwe, si uko nari mbuze imbaraga, ahubwo ni iyo mpanuka nahuye nayo, kuko nari ngiye guhaguruka ngo nkomeze isiganwa abaganga barambwira ngo nakomeretse cyane banjyana kwa muganga, byageze naho bandoda kuko icyuma cyansatuye ku mutwe hafi y’ijisho.”

Mugisha avuga ko iri siganwa yabonye rikomeye ku buryo ryamuhaye isomo ko “nkwiye kugenda nkakuba kabiri cyangwa gatatu imyitozo nkora.”

Abasiganwa hafi 130 bahagaze neza kurusha abandi mu bihugu byabo, barimo Abanyafurika 22, barushanwaga gusiganwa 234Km.

Carapaz Richard wo muri Ecuador ni we wegukanye umudari wa zahabu asize abandi akoresheje amasaha 6:05:26

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *