Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yapfushije nyirasenge, Jairesi Keminagano wari uri mu kigero cy’imyaka 97.
Museveni ubwe niwe washyize aya makuru ahagaragara agira ati Mbabajwe no gutangaza urupfu rw’umwe muri ba masenge , Kaaka Jairesi Keminagano, wari ugeze mu myaka 97,”
Yongeyeho ko yapfuye kuri iki Cyumweru saa mbiri z’ijoro apfiriye Nakasero azize ibibazo bifitanye isano n’izabukuru no kuba yari amaze igihe kirekire agendera mu igare ryo kwa muganga.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko byari biteganyijwe ko nyakwigendera ashyingurwa kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Nyakanga ahitwa Rwakitura, mu Karere ka Kiruhura.
Abantu bacye bashoboka kandi ni bo batumiwe mu muhango wo gushyingura mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


