Abanyarwanda bakoze ibyaha bitandukanye bagahungira muri Malawi cyangwa abashakishwa n’ubutabera bahahungiye ibyabo bigiye gusubirwamo nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Nyakanga ibihugu byombi bishyiriye umukono ku masezerano yo guhererekanya abanyabyaha mu muhango wari uhagarariwe n’Umukuru w’Igipolisi cy’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, wari mu ruzinduko rw’icyumweru muri iki gihugu, na mugenzi we, Dr George Kainja.
Ibi biri mu rwego rw’ingufu izi nzego zishinzwe gutuma amategeko yubahirizwa mu bihugu byombi zikomeje gushyira mu kurushaho gukomeza ubufatanye no kureba ahandi zagirana ubwo bufatanye mu rwego rwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
IGP Dan Munyuza yavuze ko muri Werurwe 2019 ari bwo mu nama yabereye I Lilongwe ari bwo ibihugu byombi byakomoje kuba byagirana amasezerano y’ubufatanya mu bijyanye no gukorana imyitozo, kurwanya iterabwoba n’ibyaha byo kuri internet no gukurikirana no guhererekanya abanyabyaha.
Avuga ko amasezerano yashyizweho umukono avuga ko nta muntu uzakora icyaha mu Rwanda ngo ajye kwihisha muri Malawi cyangwa ave muri Malawi ahungire ubutabera mu Rwanda.
Dr Kaija we avuga ko aya masezerano aziye igihe kuko ibihugu byombi byugarijwe n’ibyaha bijya gusa nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.
Ati: “Twarebye uburyo dushobora kurwanya iterabwoba no gusangira amakuru y’ubutasi kugira ngo twirinde ubuhezanguni nko muri Mozambike”.
Akomeza agira ati: “Twashimangiye kandi ubufatanye mu mahugurwa binyuze muri gahunda zo kungurana ibitekerezo.”
Ku Banyarwanda bashaka ubuhunzi cyangwa ubuhungiro muri Malawi, Munyuza yatangarije itangazamakuru ko u Rwanda ari igihugu gifite amahoro n’umutekano.
Ati: “Ushaka gusubira mu rugo ahawe ikaze kandi abifuza kuguma muri Malawi no gukora ubucuruzi bafite uburenganzira bwo kubikora.”
Dr. Kainja yagize ati: “Icyo navuga ni uko ubwo nasuraga u Rwanda muri Kamena, nasanze u Rwanda ari igihugu gifite amahoro.”
Igipolisi cy’u Rwanda kikaba gisanzwe cyarahaye imyanya abapolisi ba Malawi mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


