Musanze: Umujura wari watorotse kasho ya Polisi agatwara n’amapingu yafashwe

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Bizimana Anselme wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano mu karere ka Musanze nyuma yo gutoroka kasho ya Polisi agatwara n’ipingu ryayo, yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Bizimana yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Musanze, mbere yo gutoroka mu gitondo cyo ku wa Mbere Tariki ya 25 Nyakanga akanatwara amapingu ya Polisi y’Igihugu yari amuziritse.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo yari yatawe muri yombi, akekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura bimaze iminsi bikorerwa mu bice bitandukanye by’imirenge ya Remera na Gashaki.

Ni ubujura bwiganjemo ubukorwa nijoro, aho abajura bibumbiye mu gatsiko bivugwa ko kayobowe na Bizimana batobora amazu y’abaturage, bakabatwara ibintu byiganjemo ibyo kurya [imyaka] n’ibikoresho byo mu nzu.

Nyuma y’iminsi ibiri inzego zitandukanye zihiga bukware uriya mugabo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, iz’ubuyobozi ndetse n’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard, yabwiye BWIZA ko Bizimana yafashwe ku bufatanye n’abaturage.

Ati: “Tumufashe muri iki gitondo mu ma saa moya n’igice ku makuru twahawe, twari twaganiriye n’abaturage ko bashakisha bakazenguruka mu mudugudu hose dukomeza gushakisha, kuko mu makuru twabonaga yari yihishahishe hafi y’aho atuye, rero mu ma saa moya ni bwo twahawe amakuru ko hari inzu y’umuturage yihishemo tugezeyo tumusangamo.”

Bizimana yafashwe yihishe mu nzu y’umuturage iherereye mu mudugudu wa Karuruma, mu kagari ka Murandi ho mu murenge wa Remera, acyambaye amapingu yari yaratorokanye.

Mukamusoni Esperance utuye mu rugo BIZIMANA yafatiwemo, yabwiye iki gitangazamakuru ko mu gitondo akibyuka ari bwo yasanze Bizimana yihishe mu gikoni cye.

Ati: “Nafunguye urugi ngiye gutegura ibyo guteka, nkinguye akazu gato mbikamo inkwi musangamo yicayemo. Ubwo nahise mubaza nti ‘wageze hano ute, bimeze bite?’, arambwira ati ‘nageze hano nshaka uko nakuramo ipingu birananira, none nagira ngo umugabo wawe arebe ko yarinkuramo'”.

Uyu mudamu yahise ahamagara umugabo we usanzwe akora irondo ry’umwuga, na we ahita aha amakuru inzego z’ubuyobozi zikora operasiyo yo kumufata.

Gitifu wa Remera yavuze ko Bizimana hari amakuru y’ingenzi yatanze yerekeye bagenzi be bafatanyaga mu bikorwa by’ubujura azifashishwa mu gukurikirana abo bajura bandi.

Uyu muyobozi yashimiye abaturage kuba bafatanyije n’ubuyobozi gukurikirana uriya mujura, gusa abasaba gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ati: “Buri wese abe ijisho rya mugenzi we, uwinjiye mu rugo rwawe umumenye, uje iwanyu mutamuzi muhanahane amakuru mumenye uwo ari we, ni ko tuzatahura aba bajura baza kwiba mu midugudu iwacu.”


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *