Ubusinzi buraca ibintu mu banyeshuri bo muri UR i Huye

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage na ba Youth Volunteers baravuga ko batewe impungenge n’ubusinzi buri mu biga muri Kaminuza y’ u Rwanda, ishami rya Huye, cyane mu mwaka wa Mbere baba hanze, bari gukora ibirori, bagasinda bikomeye.

Abaturage bavuga ko mu gihe bahanganye no kwirinda Covid19, bakaba bari no muri Guma mu Rugo, abanyeshuri ba UR cyane mu Murenge wa Tumba, aho abenshi bataha bo ” Bakora ama-party, abandi bafatanwa amacupa basinze, baborewe, babaye ibyatsi.”

Aba kandi ngo iyo basinze nk’uko Umuyobozi w’Urubyiruko mu Murenge wa Tumba abivuga, ngo n’amahane ruba rugeretse. Yabwiye RBA ati ” Baba batekereza ko ba Youth Volunteers batize, bo bari muri kaminuza. Iyo babahagaritse bamwe baba bafite amahane kuko baba basinze, bamwe batahanye amacupa y’inzoga.”

Umwe mu bafatanwe icupa, atashye yasinze ati ” Ni ka take away” Gusa kugira ngo ruve mu kanwa byari ingorabahizi.

Kuwa 28 Nyakanga, Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi abanyeshuri 15 bari bitabiriye icyo bo bitaga akarori, ni isabukuru ya mugenzi wabo.

Abafashwe bavuga ko ” Tutakekaga ko ari ibintu biraba birebire, ni akarori ka mushuti wanjye tubana muri shambure ariko turasaba imbabazi.”

Meya wa Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera ariko ko buri rwego bireba rugiye gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri ba UR i Huye muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.



Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

XMA Header Image
Urugendo rwa IGP Munyuza muri Malawi n’amasezerano ya police yateye ubwoba bamwe mu Banyarwanda
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *