Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yahakanye ko u Rwanda rwigeze gukoresha porogaramu ya Pegasus mu bikorwa by’ubutasi, avuga ko ababirushinja babiterwa n’izindi mpamvu za Politiki zirimo no gushaka kuruteranya n’ibihugu by’amahanga.
Minisitiri Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Ni nyuma y’amakuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru mpuzamahanga nka The Guardian na Washington Post ashyira u Rwanda mu bihugu byaguze porogaramu y’abanya-Israel ya Pegasus yifashishwa mu kumviriza za terefoni.
Usibye u Rwanda ibindi bihugu byashyizwe mu majwi mu kugura iriya Software birimo Mexique, Azerbaijan, Kazakhstan, Hongrie, Togo, Maroc, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Arabie Saoudite.
Mu bo u Rwanda rwashinjwe kumviriza harimo abanyamakuru, abanya-Politiki bo mu bihugu by’amahanga biganjemo abo mu bihugu bituranye na rwo, abafite aho bahuriye n’abo rukekaho ibyaha ndetse n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu.
Amwe mu mazina yagarutsweho cyane ni nka Carine Kanimba usanzwe ari umukobwa wa Paul Rusesabagina, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Allain Guillaume Bunyoni, Lambert Mende wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma ya Joseph Kabila, Gen David Muhoozi wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Dr Ruhakana Rugunda wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Maj Gen Abel Kandiho ukuriye CMI (Urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda), n’abandi.
Minisitiri Biruta aganira n’itangazamakuru, yavuze ko u Rwanda rudakoresha iriya Porogaramu ndetse rukaba nta n’impamvu rufite yo kuyikoresha.
Ati: “Ibirebana na biriya bya Pegasus byavuzwe ko u Rwanda rwaba rukoresha buriya buryo bwo kugira ngo rushakishe amakuru ku bantu bamwe barimo n’abayobozi b’ibihugu bamwe duturanye abandi ba kure, Icyo navuga kandi nasubiramo ni uko u Rwanda ntabwo rukoresha buriya buryo.”
Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku Isi, rufite uburyo bwewe rushakamo amakuru yaba ajyanye n’umutekano; gusa ko bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati: “Ntabwo ari ibanga ko Guverinoma yashakisha amakuru ku birebana n’umutekano w’igihugu, ibyo ni ibisanzwe kandi hari n’abagiye bafatwa bajya no mu nkiko uko amakuru yabonetse birasobanutse.”
Yunzemo ati: “Ntabwo ari u Rwanda rubikora gusa, nta gihugu na kimwe kitagira urwego rwo gutara amakuru ku mpamvu zitandukanye ariko buriya buryo bwa Pegasus ntabwo ari uburyo inzego zacu zikoresha.”
Minisitiri Biruta yasobanuye ko kuba u Rwanda rwarashinjwe gukoresha iriya Porogaramu hari ibihugu bibyihishe inyuma ku bw’impamvu za Politiki, by’umwihariko ku bisanzwe bishyigikiye Paul Rusesabagina.
Biruta yavuze ko umunyamakuru wamubajije kuri porogaramu bwa mbere yayivuzeho gake, ubundi atangira kuzana ibibazo byerekeye Rusesabagina n’umuryango we.
Yavuze ko wasangaga ibibazo bye byose bisa n’ibikurura biganisha “ku kwerekana ko ubwo buryo bwakoreshejwe kugira ngo uburenganzira bw’uwo buhungabanywe cyangwa se ibiri mu rukiko nabyo bibe byateshwa agaciro bishingiye ko haba harakoreshejwe buriya buryo kugira ngo hashakwe amakuru”, ashimangira ko ari impamvu za Politiki zibyihishe inyuma.
Minisitiri Biruta yakomeje avuga ko hari abitwikiriye ibihuha by’uko u Rwanda rukoresha Pegasus kugira ngo baruteranye n’ibindi bihugu by’amahanga.
Yavuze ko ku ikubitiro byavugwaga ko hari telefoni zigera ku bihumbi bitatu zumvirijwe n’u Rwanda, nyuma birahinduka havugwa ko ari icya kabiri cyazo bityo bityo.
Ku bwa Biruta, kuba u Rwanda rudakoresha buriya buryo “ibindi byose ni ibintu byo guhambiranya kugira ngo bagere ku ntego yo guteranya u Rwanda n’ibihugu by’amahanga.”
Yavuze ko indi ntego ari ugutesha agaciro ibizava mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n’ubwo we asanga bidashoboka.


