Igisirikare cy’u Rwanda cyamaze impungenge abakeka ko intagondwa zigendera ku matwara akaze ya kisilamu zo muri Mozambique zishobora kwihorera kubera ibyo Ingabo z’u Rwanda ziri kuzikorera.
U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga gufasha ingabo z’iki gihugu kurwanya intagondwa zikomeje guhungabanya umutekano muri iki gice.
Mu gihe kohereza ingabo muri iki gihugu hari bamwe byateye impungenge ko zishobora kwihorera zigaba ibitero by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga yakuyeho izo mpungenge ashimangira ko n’iyo byaba RDF yiteguye.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Nyakanga mu kiganiro yahaye itangazamakuru ari kumwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.
Ati “ Ubwoba bwo kwihorera, ibyo turabyiteguye,”
Yakomeje agira ati “ Twiyemeje kurinda abasivili aho bari hose…Iki ni ikintu twafasheho icyemezo nka Guverinoma,”
Yatanze urugero rwo muri Centrafrica, aho ingabo z’u Rwanda zafashije kugarura amahoro, yongera gushimangira ko ashingiye ku byabaye mu Rwanda rwiyemeje ko ahantu hose abasivili bazajya baba bari mu kaga ruzajya rutabara byaba binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu cyangwa na Loni.
Col Rwivanga yavuze ko guhera ku itariki 24 Nyakanga ingabo z’u Rwanda zatangiye kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare bigamije kongera kugenzura ibice byari byarigaruriwe n’inyeshyamba muri Cabo Delgado kandi nta musirikare urabigwamo usibye umwe wakomeretse nawe byoroheje.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


