Ngororero: Abanyeshuri batanu bafunze bazira gukora igisa no kwigaragambya

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri batanu bakoreraga ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye mu Karere ka Ngororero, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero bakurikiranyweho gutwika ibitanda by’ikigo cy’ishuri bishimira ko basoje ibizamini bya Leta.

Byabaye ku wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021, saa Mbili n’igice, mu Kigo cy’Amashuri cya ESECOM Rusano, giherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero.

Icyo gihe itsinda ry’abanyeshuri bagera kuri batandatu batangije igisa n’imyigaragambyo, bamenagura ibirahure by’amashuri, banangiza ibindi bikoresho birimo ibitanda, inzugi, amadirishya ndetse banasenya uruzitiro rw’aho bararaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yavuze ko batangiye gukurikirana abakekwaho gutangiza ibi bikorwa, hafatwamo batanu.

Ati “Ni byo koko hari ibyo twamenye, hari abana bagaragaje imyitwarire itari myiza, biganjemo abasoza amashuri yisumbuye. Icyakozwe ni uko abo bana bafashwe bashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bakurikiranwe.”

Yavuze ko abo banyeshuri bose barengeje imyaka 18 y’ubukure bityo bakaba bakurikiranwa mu mategeko ku byo bakoze mu gihe byaramuka bibahamye.

Nubwo batanu muri bo bafashwe ariko ukekwaho gutangiza uwo muriro we ntarafatwa ariko ngo baracyashakisha ndetse n’iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye imyitwarire nk’iyo n’ababigizemo uruhare bose.

Amakuru avuga ko bamwe muri aba banyeshuri bari banyoye inzoga.

Si mu Ngororero gusa imyitwarire nk’iriya yagagagaye, kuko ku mbuga nkoranyambaga hanakwirakwiye amashusho y’abanyeshuri bari biciriyeho imyambaro y’ishuri nyuma yo gusoza amasomo, undi wiga ku ishuri rya Friends’ School of Kamembe we agaragara atwika amakayi yigiragamo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yabwiye Radio Rwanda ko abanyeshuri bagaragaje bene iriya myitwarire bagikurikiranwa kugira ngo bafatirwe ibihano.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ngororero: Abanyeshuri batanu bafunze bazira gukora igisa no kwigaragambya
    No kuba nta mwarimu wemerewe guhana umunyeshuri!

  2. Ngororero: Abanyeshuri batanu bafunze bazira gukora igisa no kwigaragambya
    No kuba nta mwarimu wemerewe guhana umunyeshuri!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *