img_20210802_093724.jpg

Perezida Samia Suluhu ari i Kigali mu ruzinduko rw’amateka (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yamaze kugera i Kigali hano mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri.

Mu kanya kashize ni bwo Perezida Samia yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mbere yo kwerekeza kuri Village Urugwiro ku Kacyiru aho yakirirwa na Perezida Kagame.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere Perezida Samia abonana na mugenzi we w’u Rwanda bakagirana ibiganiro bifitiye inyungu impande zombi, mbere yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru no gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byitezwe kwibanda ku mishinga irimo uwo kubyaza amashanyarazi urugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa ku ruzi rw’Akagera no kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, uzoroshya cyane ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Dar Es Salaam.

Hari kandi umushinga wo guteza imbere ubwikorezi bw’amafi ava i Mwanza atwarwa n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda no kwihutisha ibikorwa byo kubaka icyambu cyo ku butaka cya Isaka.

Ba Perezida Kagame na Samia kandi bashobora no kuganira ku ngingo yerekeye ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, zihanganye na Islamic State mu ntara ya Cabo Delgado.

Ni umutwe wigaruriye igice kinini cy’iyo ntara kiri mu majyepfo y’umupaka wa Tanzania, ndetse byakunze kuvugwa ko iyo abarwanyi basumbirijwe, bahungira ku ruhande rwa Tanzania.

Uretse ibiganiro, Perezida Kagame arakira Samia n’itsinda ayoboye mu musangiro ubera muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Tariki ya 02 Kanama.

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri mbere y’uko Perezida wa Tanzania asoza uruzinduko rwe yatumiwemo na Perezida Kagame, azasura icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu karere ka Gasabo.

Ni icyanya kirimo inganda nyinshi zikomoka muri Tanzania n’abashoramari benshi bifashisha Tanzania mu bikorwa byabo bya buri munsi binyuze mu cyambu cya Dar es Salaam.

Ni ku nshuro ya mbere Perezida Samia asuye u Rwanda, kuva yarahirira kuyobora Tanzania muri Werurwe uyu mwaka asimbuye nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli yari yungirije.

Ni Magufuli we wari warasuye u Rwanda muri Mata 2016, mu ruzinduko rwe rwa mbere yari agiriye hanze y’igihugu nka Perezida wa Tanzania.

U Rwanda rubaye igihugu cya gatanu Perezida Samia Suluhu asuye, nyuma ya Uganda, Kenya, Mozambique n’u Burundi.

Uruzinduko rwe mu Rwanda ruje y’inziduko abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda na bo bagiriye muri Tanzania.

Habanje urwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Perezida Magufuli, hakurikiraho urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura na CGP Dan Munyuza uyobora Polisi y’u Rwanda.

Inama iheruka guhuza impande zombi ni iyitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, aho yahuye na mugenzi we wa Tanzania, Faustine Ndugulile, bakaganira ku mishinga irimo n’ibikorwaremezo by’itumanaho.

img_20210802_075844.jpg

img_20210802_092733.jpg

img_20210802_093724.jpg

img_20210802_092738.jpg

img_20210802_093320.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *