img_20210802_130451.jpg

Perezida Kagame yakiriye Samia Suluhu muri Village Urugwiro (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, yakiriye ku biro bye Samia Suluhu Hassan wa Tanzania watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri hano mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida Samia yageze i Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Umukuru w’Igihugu cya Tanzania n’intumwa yari ayoboye bahise berekeza ku biro by’umukuru w’igihugu ku Kacyiru, aho bahise bakirwa na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame.

Biteganyijwe ko ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Samia agirana ibiganiro na Perezida Kagame, nyuma bakagirana ikiganiro n’itangazamakuru ndetse bakanashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Biteganyijwe kandi ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Samia n’abamuherekeje bitabira umusangiro ubera muri Kigali Conversation Center, izindi gahunda z’uruzinduko rwe zikazakomeza ku munsi w’ejo.

img_20210802_123109.jpg

img_20210802_130451.jpg

img_20210802_122930.jpg

img_20210802_123103.jpg

img_20210802_122932.jpg

img_20210802_122934.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yakiriye Samia Suluhu muri Village Urugwiro (Amafoto)
    Muraho neza ni Bosco ubasuhuza, Dukunda uburyo mudahwema kutugezaho amakuru mutugezaho, turabishimiye cyane
    Mukomerezaho

  2. Perezida Kagame yakiriye Samia Suluhu muri Village Urugwiro (Amafoto)
    Muraho neza ni Bosco ubasuhuza, Dukunda uburyo mudahwema kutugezaho amakuru mutugezaho, turabishimiye cyane
    Mukomerezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *