Minisitiri w’Ingabo w’Ingabo za Zimbabwe, Oppah Muchinguri Kashiri, ari hano mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwatangaje ko Minisitiri w’Ingabo za Zimbabwe kuri uyu wa Mbere yabonanyr na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Murasira Albert, bakagirana ibiganiro byibanze ku bijyanye n’uko bashimangira ubufatanye bwa Gisirikare hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.
Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura.
Minisitiri Kashiri yabwiye urubuga rwa MINADEF ko yaje mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda.
Ati: “Ndi muri Kigali ku butumire bwa Minisitiri w’Ingabo mu rwego rwo kongera kureba uburyo dushobora gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byacu byombi. Icyo twaje gukora uyu munsi harimo gusangira amakuru yerekeye imbogamizi ibihugu byacu bihura na zo; zirimo ibibazo byo guhangana n’iterabwoba mu bihugu byacu, mu karere no ku mugabane wa Afurika.”
Yashimangiye ko u Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano w’igihe kirekire kuva mu 1997, ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye na nubu akiriho.


