2707df97-a199-417e-ad4b-7b274f1a4efd-118a4.jpg

Perezida Kagame yakiriye ku meza Samia Suluhu (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo ku wa Mbere Tariki ya 02 Kanama Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yakiriye ku meza mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan n’itsinda ry’intumwa ayoboye.

Ni mu muhango wabereye muri Kigali Conversation Center ku Kimihurura.

Perezida Kagame yakiriye ku meza Samia nyuma yo gusoza umunsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri asoza mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

Umunsi wa mbere wasize ba Perezida Kagame na Samia bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Nyuma y’ibiganiro, abakuru b’ibihugu byombi bakurikijeho umuhango w’isinywa ry’amasezerano atanu agamije kunoza imibanire.

Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Perezida Kagame nyuma y’isinya ry’aya masezerano, yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

Ati: “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

Yunzemo ko “U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania mu bijyanye n’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba no mu bindi.”

Perezida Samia Suluhu yashimiye Perezida Kagame ku bw’ubutumire, avuga ko amufata nk’umuvandimwe kandi byamweretse ko u Rwanda ruba hafi ya Tanzania.

Ati: “Nashakaga gushimira musaza wanjye Perezida Paul Kagame kuba yarantumiye ngo nze mu Rwanda, iri ni ishema rikomeye cyane kuri twe biratwereka ko u Rwanda ruri hafi ya Tanzania, Tanzania nayo ikaba iri hafi y’u Rwanda.”

Yashimye uburyo Abanyarwanda babaye hafi y’Abanya-Tanzania ubwo bapfushaga Perezida, Dr John Pombe Magufuli muri Werurwe uyu mwaka.

Perezida Suluhu yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

Biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu cya Tanzania kuri uyu wa Kabiri asura icyanya cyahariwe inganda cy’i Masoro mu karere ka Gasabo, mbere y’uko asoza uruzinduko rwe.

2707df97-a199-417e-ad4b-7b274f1a4efd-118a4.jpg

5e24d833-74b7-4695-987b-35fee4f2d34b-aa105.jpg

e7zv3f2wyaq0yw5-14ebe.jpg

e7zv3ikwuagj0tf-2c388.jpg


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *