Minisitiri Gatabazi yaremye agatima Musanze FC n’andi makipe afashwa n’uturere

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Honorable Gatabazi Jean Marie Vianey, yaremye agatima ikipe ya Musanze FC n’andi makipe afashwa n’uturere, ayizeza ko inzego bireba ziteganya kuyafasha kugira imiyoborere myiza n’ubushobozi bwo kuyabeshaho.

Minisitiri Gatabazi yatanze ubu butumwa bw’ihumure, nyuma y’amakuru yamenyekanye ku wa Mbere w’iki cyumweru y’uko Komite Nyobozi ya Musanze FC yari irangajwe imbere na Tuyishimire Placide ‘Trump’ yamaze kwegura ku nshingano yari ifite muri iriya kipe.

Mu mpamvu iyi Komite Nyobozi yagaragaje nk’izatumye yegura nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, harimo kuba amafaranga Musanze FC yagenewe mu ngengo y’imari ya 2021/2022 “atarangiza irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda”, hakurikijwe ibikenerwa kugira ngo shampiyona irangire neza.

Amakuru avuga ko Musanze FC mu mwaka utaha yagenewe ingengo y’imari ingana na Frw miliyoni 100 yonyine kandi mu mwaka ushize yarakoresheje Frw miliyoni 200, ikaba impamvu Trump na bagenzi be banze gukomeza kuyiyobora.

Aba kandi bavuze ko mu myaka ine bamaze bayobora Musanze FC, ingengo y’imari igenerwa yagiye igabanuka ku buryo babonye ko “bishobora kuzatujyana habi kandi ikipe ya Musanze FC ifite abakunzi benshi.”

Si ikibazo kiri muri Musanze FC kuko n’andi makipe yegamiye ku turere yagiye agorwa n’ibibazo byiganjemo amikoro adahagije.

Minisitiri Gatabazi mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye avuga ku byabaye muri Musanze FC, yavuze ko ikibazo cy’imiyoborere n’icy’amikoro byugarije amakipe biri mu nzira zo gukemuka.

Ati: “Ese amakuru numvishe kuri Musanze FC yaba ariyo? Mukomere ntimucike intege turateganya gushyigikira amakipe afashwa n’uturere kugira imiyoborere myiza, kandi akagenerwa ubusobozi bujyanye n’ibyo ikipe ikenera byibuze kugira ngo ishobore kubaho umwaka wose.”

Magingo aya amakipe hafi ya yose akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda afashwa n’uturere.

Nk’amakipe 16 yakinnye shampiyona y’umwaka w’imikino ushize, 10 muri yo yose yari yegamiye ku turere cyangwa Umujyi wa Kigali.

Ayo ni Kiyovu Sports ifashwa n’akarere ka Nyarugenge, AS Kigali ifashwa n’Umujyi wa Kigali, Bugesera FC, Musanze FC, AS Muhanga FC, Marines FC, Etincelles FC, Espoir FC, Rutsiro FC na Mukura VS ifashwa n’akarere ka Huye.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *