Bugarama: Toni z’umuceri zishobora kwangirika kubera kubura isoko

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kweza toni zigera mu 7000 zaje zisanga izindi zisaga 1000 zikiri mu bubiko kubera kubura isoko, Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama barataka igihombo gikomeye ndetse banavuga ko umuceri wabo watangiye kwangirika.

Bavuga ko umuceri watangiye kwangirikira mu bubiko bwa za koperative no ku bwanikiro, bagasaba inzego z’ubutegetsi kubafasha uwo muceri ukabonerwa isoko.

Mu Murenge wa Gikundamvura aho umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yageze, yabonye amazu y’ubuhunikiro yuzuye, bikaba ngombwa ko imwe mu mifuka y’umuceri bene yo bayirunda hanze yabwo. Abo bakavuga ko hari n’aho umuceri watangiye kwangirikira ho ku mbuga. Ikibazo cy’ibura ry’amasoko y’umuceri kiraboneka cyane ku mbuga z’amakoperative asa n’ayitaruye umuhanda wa Kaburimbo.

Abahinzi bamwe bemeza ko nyuma yo kubura isoko ku musaruro wari weze hagati y’ukwezi kwa 12 k’umwaka ushize n’ukwa kabiri kwa 2021, byabaye ngombwa ko bisunga amabanki ngo babashe kongera guhinga. Nyamara ubu icyizere cyo kubona ubwishyu kirimo kuyoyoka kuko ibyo bejeje nabyo biheze mu bubiko bwa za Koperative.

Aba barasaba inzego z’ubutegetsi kubafasha umuceri bahinze ukabona isoko.

Ubuyobozi mu Karere ka Rusizi buvuga ko hamaze kuboneka inganda zigera ku munani ziyemeje gutwara umusaruro w’umuceri wose abahinzi bo mu Bugarama bejeje, aho umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem yizeye ko na koperative zitaragurirwa zizabona abakiriya vuba.

Imibare itangwa n’inzego z’ubutegetsi mu karere ka Rusizi igaragaza ko muri iki gihembwe cy’ihinga, abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama bari bejeje toni zisaga 7,000 z’umuceri. Uwo wose akarere ka kavuga ko inganda zasinye amasezerano yo kuzawutwara.

Mu gihembwe gishize, abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama bavuga ko nabwo hari inganda zigera kuri eshanu zari zabijeje gutwara umusaruro wabo wose, ariko biza kurangira zibabwiye ko nazo nta soko zirimo kubonera uwo zatunganyije mbere.

Ibi byatumye umuceri weze muri iyi mpeshyi usanga hari hafi toni zigera ku 1,000 zikiri mu buhunikiro bw’amakoperative zabuze abaguzi.

Ubuhinzi bw’umuceri mu kibaya cya Bugarama bukorwa ahanini n’abahinzi bo mu mirenge igikikije ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura, Gitambi na Nyakabuye.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Bugarama: Toni z’umuceri zishobora kwangirika kubera kubura isoko
    Ariko uwo muceri wabuze isoko nuwa hehe,mu Rwanda ntabwo byabaho ninzara ihari ,mwe kwiyemera

  2. Bugarama: Toni z’umuceri zishobora kwangirika kubera kubura isoko
    Ariko uwo muceri wabuze isoko nuwa hehe,mu Rwanda ntabwo byabaho ninzara ihari ,mwe kwiyemera

  3. Bugarama: Toni z’umuceri zishobora kwangirika kubera kubura isoko
    Ariko uwo muceri wabuze isoko nuwa hehe,mu Rwanda ntabwo byabaho ninzara ihari ,mwe kwiyemera

  4. Bugarama: Toni z’umuceri zishobora kwangirika kubera kubura isoko
    Ariko uwo muceri wabuze isoko nuwa hehe,mu Rwanda ntabwo byabaho ninzara ihari ,mwe kwiyemera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *