Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku wa Kabiri yakiriye Kabaka w’ubwami bwa Buganda, Ronald Muwenda Mutebi wamusuye ku biro bye biherereye mu gace ka Nakasero.
Umwami wa Buganda yabonanye na Museveni nyuma y’uko mu minsi yashize yakunze kunengera mu ruhame Guverinoma ya Uganda, kubera ikibazo kijyanye n’ubutaka kimaze iminsi kivugwa hagati yayo n’ubwami.
Nko mu cyumweru gishize ubwo Kabaka yari mu birori by’isabukuru y’imyaka 28 amaze yimye ingoma, yamaganye amagambo y’abantu atigeze atangaza amazina yashinje “kugerageza guca intege ubwami bwa Buganda.”
Yavuze ko atumva impamvu ubutaka bwa Buganda ari bwo bwonyine abantu bakomeje gukubitanira imitwe nyamara hari ibindi bice na byo bifite ubutaka.
Ati: “Buganda ntiyifuza kandi ntiyanigeze yifuza kwitandukanya n’ikindi gice gisigaye cy’igihugu cyangwa ngo yirukane abaturage basigaye. Ariko twumvise ikibazo cy’ubutaka muri Buganda kirimo kizamurwa n’abantu benshi, bavuga ko iyi ari imwe mu mpamvu zibangamira iterambere rya Uganda. Ibi ntabwo ari ukuri!”
Kabaka yunzemo ati: “Abavuga ibi ni abashaka guca intege ubwami. Ibi biratubabaza cyane kandi dusigara twibaza; kuki amasambu ari mu tundi turere tw’igihugu atavuzwe? Kuki umutima mwiza wa Buganda mu kubungabunga ibidukikije ufatwa nk’intege nke? ”
Perezida Museveni kuri Twitter ye yavuze ko ikiganiro cye n’umwami wa Buganda cyibanze ku ngingo z’iterambere risangiwe hagati y’ubwami bwa Buganda na Guverinoma ya Uganda.
Kabaka wa Buganda yitabye Museveni aherekejwe n’itsinda ry’abantu bane, barimo umuhungu we David Wasajja na Charles Peter Mayiga usanzwe ari Minisitiri w’Intebe ibwami.


