Ikipe ya FC Barcelona imaze gutangaza ko umunya-Argentine Lionel Messi yamaze gutandukana na yo, nyuma yo kurangiza amasezerano bari bafitanye.
FC Barcelona yemeje ko itazakomezanya na Messi mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zose.
Iyi kipe yavuze ko “Uretse kuba FC Barcelona na Messi bari bamaze kugera ku bwumvikane ndetse impande zombi zifite ubushake bugaragara bwo gusinya amasezerano mashya uyu munsi, ibi ntibishoboka kubera imbogamizi z’amafaranga.”
“Ku bw’ibi, Messi ntabwo azaguma muri FC Barcelona. Impande zombi ziricuza kuba ibyifuzo by’umukinnyi n’ikipe bitarubahirijwe.”
FC Barcelona yakomeje Messi ku bw’uruhare yagize mu kwaguka kwayo, imwifuriza amahirwe masa ku handi azerekeza mu minsi iri imbere no mu buzima bwe busanzwe.
Messi yari umukinnyi wa FC Barcelona kuva muri 2004, ikipe yandikiyemo amateka akomeye amugira umwe mu bakinnyi b’ibihangange babayemo mu mateka y’umupira w’amaguru.
Mu myaka 17 uyu munya-Argentine yari amaze akinira iriya kipe, yayikiniye imikino 778 ayitsindira ibitego 672 n’imipira 305 yavuyemo ibitego yatanze, ibimugira umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka y’iriya kipe.
Messi nk’umukinnyi wa FC Barcelona kandi yari amaze gutwarana na yo ibikombe 34, birimo 10 bya Shampiyona ya Espagne, bine bya UEFA Champions league, birindwi bya Copa del Rey, birindwi bya Super Coupe ya Espagne, bitatu bya Super Coupe ya UEFA na bitatu by’Isi by’ama Clubs.
Ibi bikombe byiyongeraho ibihembo yatwaye ku giti cye nk’umukinnyi, birimo Ballon d’Or esheshatu, inkweto za zahabu esheshatu z’uwatsinze ibitego byinshi i Burayi n’ibihembo bitandatu by’umukinnyi mwiza wa shampiyona ya Espagne.


