Umugore w’ukuriye abasekirite ushinjwa kwaka ruswa y’igitsina avuga ko amaze igihe atabasha gutera akabariro

Sangiza iyi nkuru

Nikunze Josiane, umugore wa Habimana Emmanuel ukuriye abasekirite ba HIGH SEC CO.LTD bacunga umutekano ku bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu, avuga ko arengana ku cyaha cyo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina akurikiranyweho.

Tariki ya 27 Nyakanga ni bwo Habimana w’imyaka 35 y’amavuko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cyo gusaba abakozi abereye umuyobozi ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo abone gutanga nimero za konti zabo kugira ngo bahembwe.

Yaregwaga n’umukobwa w’imyaka 26 ucunga umutekano ku bitaro bya Gisenyi.

Nikuze Josiane usanzwe ari umugabo wa Habimana, avuga ko byamuteye impungenge nyuma yo kubona ko umugabo we afunze azira kwaka ruswa y’igitsina, nyamara atagishoboye gutera akabariro.

Nikuze avuga ko umugabo we yaba yaragambaniwe na Supervisor we.

Ati: “Yaragambaniwe, yagambaniwe na Supervisor we. Umugabo wanjye yari muzima mbere, nk’umugore n’umugabo ubona nta kibazo. Byageze n’aho bamwe bajya bavuga ibigambo bati ‘narahukanye…’, mbanza no kuva mu rugo nsubira mu rugo iw’ababyeyi be], nabanje kuva mu rugo dushwanye mbona afite ubwo burwayi.”

Nikuze avuga ko yashwanye n’umugabo we kuko yakekaga ko yangaga ko batera akabariro nkana kubera kujya mu bandi bagore, gusa nyuma aza kumenya by’impamo ko afite ikibazo cyo kudashyukwa.

Avuga ko nyuma yo kumenya ko umugabo we afite ikibazo cy’uburwayi bihutiye gushaka ubuvuzi, bihurirana n’ibirego by’abagore bashinje umugabo we kubaka ruswa y’igitsina; ibyo aheraho avuga ko umugabo we yacuriwe umugambi.

Uyu mugore na we usanzwe ucunga umutekano muri iriya Company yasabye inzego bireba gusuzuma umugabo we, kugira ngo zibone amashirakinyoma y’uko igitsina cye kitajya gifata umurego.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umugore w’ukuriye abasekirite ushinjwa kwaka ruswa y’igitsina avuga ko amaze igihe atabasha gutera akabariro
    Ubwo se ntiyaba yarananiwe icyo mu rugo cyangwa yaraguhaze maze akajya gushakira ahandi?! Hari abasore nzi bajyaga babeshya ko badashyukwa ukajya kubona agatera inda!

  2. Umugore w’ukuriye abasekirite ushinjwa kwaka ruswa y’igitsina avuga ko amaze igihe atabasha gutera akabariro
    Ubwo se ntiyaba yarananiwe icyo mu rugo cyangwa yaraguhaze maze akajya gushakira ahandi?! Hari abasore nzi bajyaga babeshya ko badashyukwa ukajya kubona agatera inda!

  3. Umugore w’ukuriye abasekirite ushinjwa kwaka ruswa y’igitsina avuga ko amaze igihe atabasha gutera akabariro
    Ubusesenguzi bwa bwiza.com ntibushinga yuko busa n’aho abanyamakuru baruma bahuha! Hagaragaye amafoto y’abazungu barwana bitwa ingabo z’Urwanda. Kuki ntacyo abo basesenguzi babivugaho? Uretse ibyo ni gute aba basesenguzi batibaza ukuntu abanyarwanda bakomeje guhohoterwa mu Rwanda ariko abasilikari barwo bakajya kugarura umutekano ahandi? Za miliyoni zigendera mu gutera inkunga ibihugu bikize kuturusha ariko mu gihugu cyacu hari abakirara ubusa cyanga abab mu myobo!

  4. Umugore w’ukuriye abasekirite ushinjwa kwaka ruswa y’igitsina avuga ko amaze igihe atabasha gutera akabariro
    Ubusesenguzi bwa bwiza.com ntibushinga yuko busa n’aho abanyamakuru baruma bahuha! Hagaragaye amafoto y’abazungu barwana bitwa ingabo z’Urwanda. Kuki ntacyo abo basesenguzi babivugaho? Uretse ibyo ni gute aba basesenguzi batibaza ukuntu abanyarwanda bakomeje guhohoterwa mu Rwanda ariko abasilikari barwo bakajya kugarura umutekano ahandi? Za miliyoni zigendera mu gutera inkunga ibihugu bikize kuturusha ariko mu gihugu cyacu hari abakirara ubusa cyanga abab mu myobo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *