Nutemera ko turyamana nzakwiyicira- Umukozi wo mu rugo avuga uko bosi we yamubwiye

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda, CESTRAR, rusaba abakoresha kuba inyangamugayo no kugira ubupfura, haracyagaragara abakozi bo mu rugo bakorerwa ihohoterwa, aho umwe muri bo yasabwe na bosi we ko baryamana, yabyanga akamwica.

Akazi ko mu rugo ni imwe mu mirimo itanditse, ikorwa ahanini n’abiganjemo urubyiruko. Uwitwa Ndayishimiye Anita umwe muri bo, yatangarije RBA ko hari aho yakoze akamburwa. Ati “Guhera uwo munsi natangiye gukorera ibihumbi 10, Nahakoze amezi 3 ntibanyishyura biba ibihumbi 30, nafashe umwanzuro wo gusezera akazi ndabyibuka byari 2018.”

Usibye kwamburwa amafaranga baba bakoreye, hari aho abakozi bo mu rugo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Undi ati “Icyo gihe nashatse ahandi ndakora hagera igihe umugabo wo muri urwo rugo aravuga ngo nutemera ko turyamana nzakwiyicira, nagiye kugisha inama ku wundi mukozi wari inshuti angira inama yo kwigendera kuko yambwiye ko mabuja ahubwo nabimenya nawe azamerera nabi, mpitamo kuyabarekera ndigendera, nari mpamaze amezi 3 ubwo nagiye ntayahembwe.”

Nubwo atari hose, hari bamwe mu bakozi bo rugo, babwirwa amagambo abatesha agaciro kandi ku buryo bwisubiramo kenshi, ibintu bemeza ko bibashengura. “Yambwiraga nabi ati sinshaka kuzakubona unywa igikoma, sinshaka kuzabona urya ku mugati kandi ari wowe ugaburira abana be, ari wowe uteka ubakarabya, ayo magambo yarambabazaga cyane.”

Umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’amasendika y’ abakozi mu Rwanda Africain Biraboneye asanga hari ibyakozwe birimo ingingo zirengera abakora imirimo itanditse zasohotse mu itegeko ry’ umurimo ryo mu mwaka wa 2018, ndetse n’ibindi bigikorerwa ubuvugizi.

Gusa ngo hari n’ibindi by’ingenzi byakorwa harimo no guhindura imyumvire ku bakoresha. Ati “Icya mbere ni uko abo bakozi niyo baba bari muri ayo mashyirahamwe abashakira akazi, bakagombye kujya mu masendika cyangwa ishyirahamwe ribahuza ryemewe ryabakorera ubuvugizi hagati ya leta n’indi miryango yagira icyo ibikoraho, ikindi nasaba abakoresha n’abaturarwanda muri rusange guha agaciro bariya bakozi bakabafata nk’abantu bafite agaciro kuko baragakwiye, bakora ibintu rimwe na rimwe wowe utakwishoboza, rero dukwiye kumuha agaciro nk’ako nawe uhabwa uri mu kandi kazi.’’

Inzego zirengera uburenganzira bw’abakozi kandi zisanga mu byakemura ibibazo abakozi bakora imirimo itanditse muri rusange bagihura nabyo, harimo ko leta yakwihutisha ishyirwaho ry’umushahara fatizo, ariko hakiyongeraho ko inzego zibishinzwe zagenzura niba ibyo itegeko ry’umurimo ryo mu mwaka wa 2018 rigena birimo uburenganzira ku biruhuko, iteganyirizwa, ibijyane n’ubuzima n’ umutekano mu kazi bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *