Myugariro w’ibumoso Muvandimwe Jean Marie Vianey ‘Kurzawa’ uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports, yibarutse imfura we n’umugore we nyuma y’ukwezi kumwe barushinze.
Muvandimwe yemeje aya makuru binyuze muri Status yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Nko ku rubuga rwa Facebook, uyu mugabo ukomoka mu karere ka Gisagara yashyizeho amafoto arimo iya madamu we akuriwe n’indi acigatiye uruhinja yari yibarutse.
Uyu musore yavuze ko yasabye Imana kumuha ubuzima bwuzuyemo urukundo n’ibyishimo, na yo imwoherereza umwana w’umuhungu.
Mu kwezi gushize kwa Nyakanga ni bwo Muvandimwe n’umugore we Rurangwa Umwari Soleil barushinze, Mbere yo kwibaruka imfura yabo kuri uyu wa Gatatu.
Uyu mukinnyi aheruka gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana na Police FC yerekejemo nyuma yo gutandukana na Mukura Victory Sports.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


