69, abasirikare n’abasivili bamaze guhitanwa n’inkongi y’umuriro yibasiye Algeria

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare 28 n’abasivili 37 biravugwa ko bamaze guhitanwa n’inkongi z’umuriro zirenga 100 zikomeje kwibasira ibice bimwe byo muri Algeria nk’uko abayobozi babitangaje kuri uyu wa gatatu bavuga ko zimwe muri izi nkongi zaba zihishwe inyuma n’abanyabyaha.

Inkongi zisaga 100 zavuzwe mu ntara 17 zo muri Algeria nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’iki gihugu, APS ku mugoroba wo kuwa Kabiri bivuga ko hari abandi bantu bane bitavuze niba ari abasirikare cyangwa abasivili. Umuriro ukabije urimo kwibasira udusozi turiho amashyamba mu karere ka Kabylie, mu burasirazuba bwa Algiers, umurwa mukuru.

Amafoto yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibibatsi by’umuriro n’umwotsi mwinshi uzamuka hejuru ku biti birimo gushya mu mashyamba.

Perezida Abdelmadjid Tebboune yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’abasirikare bapfuye ubwo bari mu bikorwa by’ubutabazi mu bice bya Bejaiea na Tizi Ouzou.

Byibuze abandi basirikare 14 bakomerekeye mu bikorwa nk’ibyo bagerageza gutabara abasivili.

Abasivili 17 bapfuye bapfiriye mu bice bya Tizi Ouzou na Setif nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Aimene Benabderrahmane .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *