Ramos yahaye Messi ikaze muri PSG nyuma y’imyaka myinshi bahanganye

Sangiza iyi nkuru

Myugariro Sergio Ramos yahaye ikaze rutahizamu Lionel Messi wamusanze muri Paris Saint-Germain, nyuma y’imyaka myinshi yo guhangana hagati yabo.

Ramos yahaye Messi ikaze mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ati: “Ni nde wakabaye yarabitekereje ko bombi bakina mu kipe imwe], si byo Leo Messi? Ikaze muri PSG!”

Ubu butumwa Ramos yabukurikije amafoto arimo umwambaro wa numĂ©ro 4 azajya yambara muri PSG ndetse n’uwa numĂ©ro 30 Messi azajya yambara iri mu iduka ry’iriya kipe y’i Paris.

Messi na Ramos bombi bari basanzwe ari ba Kapiteni ba FC Barcelona na Real Madrid yo muri Espagne, mbere yo gusinyira ku buntu PSG muri iyi mpeshyi.

Uretse kuba bombi barakiniraga amakipe abiri adacana uwaka, bo ubwabo bari bafitanye ihangana rikomeye ubwo batangiraga gukinira ariya makipe yombi muri 2005 bakiri ingimbi.

Ni Messi wabaga wazengereje ba myugariro ba Real Madrid, Ramos nk’urungano rwe agahabwa inshingano zo gukora igishoboka cyose kugira ngo adatambuka, ku buryo rimwe na rimwe ibyari umupira byahindukaga ubushyamirane bikaba ngombwa ko abasifuzi biyambaza amakarita atukura.

Kuri iyi nshuro abenshi mu bakunzi ba ruhago bategerezanyije amatsiko kureba abahoze ari abakeba ari inshuti, basenyera umugozi umwe mu rwego rwo gufasha PSG kugera ku ntego zayo.

Messi na Ramos bombi basinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira PSG, ashobora kongerwaho undi mwaka umwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *