Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Abanya-Zambia babarirwa muri za miliyoni kuri uyu wa kane baramukiye mu matora rusange arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Ni amatora yabaye mu gihe iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika cyugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu bukomeje kuzahara ndetse n’umurengera w’imyenda y’amahanga.
Aya matora yo muri Zambia yafashwe nk’indyankurye hagati ya Perezida wa kiriya gihugu Edgar Lungu uri gushaka Manda ya kabiri na Hakainde Hichilema, umukandida w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ni amatora arimo abandi bakandida 14 na bo bahataniye intebe iruta izindi muri kiriya gihugu.
Abatora muri Zambia biganjemo urubyiruko basaba ko habaho amavugurura mu bukungu kandi bakarushaho kubona amahirwe y’akazi.
Mbere y’uko amatora atangira Polisi n’abasirikare boherejwe mu bice bitandukanye by’igihugu ngo bacunge umutekano ku biro by’itora, ndetse indorerezi mpuzamahanga za mbere nyinshi zitabiriye amatora muri iki gihugu zirimo kugenzura imigendekere yayo.
Perezida Lungu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Lusaka mu murwa mukuru nyuma yo gutora, yavuze ko afite icyizere cyo kwegukana intsinzi muri ariya matora.
Ati: “Turimo gutsinda, ntabwo nari kuba niyamamaje iyo tutaba turimo gutsinda”.
Perezida Lungu yahamagariye abaturage b’igihugu cye kuza gutora ku bwinshi, mu gihe Komisiyo y’amatora yijeje abaturage ko agomba kuba mu mucyo no mu bwisanzure.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


