Nyuma y’aho Abatalibani bakomeje kwigarurira intara zitandukanye za Afghanistan, na nyuma yo kwigarurira umurwa mukuru w’Intara ya Ghazni, mu birometero 130 by’amajyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru, Kabul, biravugwa ko leta y’iki gihugu yaba yiteguye gusangira nabo ubutegetsi ariko amahoro agahinda.
Ifatwa ry’Umujyi wa Ghazni, umurwa mukuru w’Intara ya Ghazni ryujuje imirwa mikuru y’intara 10 imaze kwigarurirwa n’Abatalibani mu gihe cy’iminsi ibarirwa ku ntoki.
Amakuru aturuka muri guverinoma agera kuri Al Jazeera aravuga ko Guverinoma ya Afghanistan yemereye Abatalibani gusangira ubutegetsi ariko ubugizi bwa nabi bukomeje kuvugwa mu gihugu bugahagarara.
Kanda hano hasi usome inkuru bisa
Hagati aho, imirwano irakomeje muri Lashkar Gah, umwe mu mijyi minini yo mu Ntara ya Helmand isanzwe ifatwa nk’ahantu Abatalibani bashyigikiwe cyane.

Intara zimaze kwigarurirwa n’Abatalibani mu minsi 6
Ibiro bikuru by’igipolisi muri Lashkar Gah byamaze kwigarurirwa n’abitwaje intwaro, ndetse abapolisi bamwe barayamanika bishyira mu maboko yabo abandi bahunga bagana ku biro by’intara bigifitwe n’ingabo za leta.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Afghanistan: Leta yemeye gusangira ubutegetsi n’Abatalibani amahoro agahinda
Aka kavuyo kose ko muri Afganistan kazanwe n’Abanyamerika ,none babonye intambara itazarangira bataha iwabo.
Afghanistan: Leta yemeye gusangira ubutegetsi n’Abatalibani amahoro agahinda
Aka kavuyo kose ko muri Afganistan kazanwe n’Abanyamerika ,none babonye intambara itazarangira bataha iwabo.