Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zaraye zigaruriye agace ka Mbau ko mu ntara ya Cabo Delgado kari karahungiwemo n’ibyihebe byo mu mutwe wa Islamic State, nyuma y’ibitero bikomeye byaguyemo ibyihebe byinshi.
Ni nyuma y’ibitero bikomeye byatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Amakuru avuga ko Ingabo za RDF n’iza FADM zijya gutera Mbau ku wa Kabiri w’iki cyumweru, zaturutse mu bice bya MocĂmboa da Praia, izindi zituruka ahitwa Mueda hari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda.
Izi ngabo ngo kuba zaraturutse mu byerekezo bibiri bitandukanye byazifashishije gutangatanga bariya barwanyi.
Mu cyumweru gishize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Maj-Gen Cristovão Chume, yari yatangaje ko nyuma yo kwigarurira Mocimboa da Praia, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zigiye gukurikirana ibyihebe mu duce twa Mbau na Siri I tugizwe n’amashyamba y’inzitane.
Ni uduce twombi dufatwa nk’ikicaro gikuru cya ziriya nyeshyamba zivuga ko zigendera ku mahame y’idini ya Islam.
Gen Cristovão yari yavuze ko RDF n’ingabo z’igihugu cye bari kwifashisha kajugujugu z’intambara mu guhiga ziriya nyeshyamba, ndetse bakaba baniteguye kugota ibice byose ziherereyemo kugira ngo zitabona aho zisohokera ngo zihunge.
Mbere y’Igitero gikomeye cyabaye ku wa Gatatu w’iki, hari habanje ibitero bya kajugujugu mu ishyamba rya Mbau byari bigamije gutatanya ibyihebe mbere yo kubimishaho urufaya rw’amasasu, mu rwego rwo kubitsinsura byoroshye.
Amakuru avuga ko muri Mbau RDF n’ingabo za Mozambique bahiciye inyeshyamba nyinshi, mbere yo kukigarurira ejo ku wa Gatanu.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yemeje ko kariya gace na ko kafashwe, ati: “Twahafashe kandi twabakuye muri ako gace, ariko ntibivuze ko ibikorwa birangiye, birakomeje.”
Amakuru avuga ko imirambo y’ibyihebe 11 ari yo yashoboye kuboneka, gusa bivugwa ko indi myinshi inyeshyamba zayitwaye, ngo kuko mu mayeri zikoresha nta muntu wabo zijya zisiga inyuma.
Mu bikoresho byafashwe harimo imbunda zo mu bwoko bwa SMG n’ibindi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

8 Responses
Uncle Austin yavuze uko SIDA yamutandukanyije n’uwari umugore we
Ubwo se umuntu ukigendera kubihuha muri iki kinyejana urumva ubundi iyo mugumana haricyo yari kuzakumarira? Ikigaragara Hari ikindi cyihishe inyuma yo gutandukana kwanyu nawe ushobora kuba utaramenye

Birakaze kbs kuko nge biranunguye pe!
Uncle Austin yavuze uko SIDA yamutandukanyije n’uwari umugore we
Birakaze kbs kuko nge biranunguye pe!
Uncle Austin yavuze uko SIDA yamutandukanyije n’uwari umugore we
Sha ntukababare kuko umuntu akuviriye mubuzima jyushima imana ahubwo umuhe itike imugezayo iyo agiye vuba kuko Hari byinshi uba usimbutse

RDF na FADM bafashe agace ka Mbau nyuma y’imirwano yiciwemo ibyihebe byinshi
Amashyamba y’inzitane avuga ni ameze nka Nyungwe cg ni nk’ishyamba rya Mont Kigali?
Mana turindire ingabo uzihe imbaraga, umurava, ubwenge m’instinzi yihuse.