Abapolisi mu gihugu cya Nigeria muri Leta ya Ondo, bahawe urw’amenyo nyuma yo kubona ko amabandi aje kwiba imodoka ya banki bari barinze, bakiruka kibuno mpa amaguru, bajya kwihisha mu bihuru biri hafi y’umuhanda.
Iyi modoka ya banki muri ako gace, isanzwe itwara amabuye y’agaciro gusa ngo nta kintu cyari kirimo. N’ubwo amabandi ntacyo yakuyemo, abapolisi bagaragaje ubugwari bukomeye, bariruka ubwo bari bageze mu masangano y’imihanda ya Emure-Ile muri Owo mu masaha ya saa cyenda n’igice z’igicamunsi kuwa 20 Kanama 2021. Umwe mu baturage babibonye ati ” Twatangiye kumva amasasu menshi ahagana ku gicamunsi. Abantu bose birukankaga bahunga ku buryo abapolisi bari barinze imodoka birutse bajya kwihisha mu bihuru.” Abapolisi ariko birutse nyuma yo kurasanaho igihe gito n’amabandi, akabarusha imbaraga kuko ngo yari afite imunda nziza kurusha izabo. Aba bapolisi si ugukwira imishwaro mu mujyi muto wari hafi aho. Abajura bakibona ko bakamye ikimasa, bahise bigendera banyuze mu muhanda wa Emulle-Ekiti. Umuvugizi wa Polisi muri Ondo, DSP Funmilayo Odunlami, yavuze ko hari abapolisi bakomerekeye muri uko kurasana, bajyanywe kwa muganga kandi ko amabandi nayo nta kintu yabashije kwiba. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


