Kigali: Umugore avuga ko umugabo bamaranye imyaka 20 yamutaye kuko yabyaye umwana ufite ubumuga

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Mukarwego Solange utuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko umugabo we babanye kuva mu myaka 20 ishize, yamutaye kuko yabyaye umwana ufite ubumuga bukomatanyije.

Uwo mwana ni uwa gatandatu mu myaka 20 yaramaze abana n’umugabo we, akimara kubyara uwo mwana, umugabo we yahise amuta avuga ko atakwihanganira kurera uwo mwana.

Mu buhamya bwe yahaye RTV, ati “Tumaze kubyara uwo mwana ufite ubumuga twaragerageje turi kumwe turamuvuza, umugabo twari tumaranye imyaka 25, yaje kugera aho ambwira ko ibi abirambiwe ndetse agiye kugenda.”

Ikibazo cyo guhabwa akato ku bavukanye n’abafite ubumuga bukomatanyije, kiri mu bidindiza iterambere ry’abari muri uru rwego.

Ntawiha Marie Chantal umuyobozi ushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga mu muryango w’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona, asaba ko abafite imyumvire yo kubaha akato bayihagarika kuko n’abafite ubu bumuga bashoboye.

Agira ati “Abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona baracyahabwa akato, baracyahezwa, umuryango ntabwo ubumva icyo dushaka ni ukugira ngo aba bantu bajye ku zuba nk’abandi banyarwanda bose akaba ariyo mpamvu natwe tuba dukeneye ko uyu munsi mpuzamahanga tuwiyumvamo.”

Perezida w’Umuryango w’abafite ubumuga bukomatanije, Furaha Jean Marie Vianney agaragaza ko n’ubwo hari ibimaze kugerwaho mu gufasha abafite ubumuga bukomatanije, mu Rwanda hakiri urugendo rurerure cyane cyane kubura uko bajya ku mashuri.

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, yagaragaje ko izakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abafite ubumuga bukomatanije bitabweho.

Umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, Albert Mutesa avuga ko inzego zikwiye gufatanya abafite ubumuga cyane cyane abana bakajya ku mashuri kandi bakabona n’ibikoresho biborohereza kwiga.

Imibare ya 2012 igaragaza ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bukomatanije 167. Bifuza ko mu ibarura rusange ry’abaturage, hagaragazwa neza umubare w’abafite ubu bumuga kungira ngo bitabweho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Police yerekanye Miss Habibah na Kimenyi Yves batawe muri yombi\\banasabye imbabazi abanyarwanda
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *