U Rwanda rwirukanye ku butaka bwarwo Vincent Lurquin, avoka wa Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama, yirukanye ku butaka bwayo Umubiligi Vincent Lurquin usanzwe ari umunyamategeko wa Paul Rusesabagina wari waraje mu Rwanda kumuburanira ku byaha by’iterabwoba akurikiranweho.

U Rwanda rushinja Me Lurquin kwiha uburenganzira bwo gukora umurimo w’ubwunganizi mu mategeko nyamara nta burenganzira abifitiye.

Ni nyuma y’uko ejo ku wa Gatanu yagaragaye mu rukiko yaje kuburanira Paul Rusesabagina.

Mu Ukwakira umwaka ushize uyu mugabo yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko yaje mu Rwanda gusaba kubonana no kunganira umukiriya we akabyangirwa, ibyanahamijwe na Paul Rusesabagina mu iburanisha ryo ku wa 12 Werurwe 2021 wavuze ko umwavoka we yageze mu Rwanda ariko akahava batabonanye.

Vincent Lurquin w’imyaka 62 y’amavuko asanzwe ari umunyamategeko mu Rugaga rw’Abavoka rwa Bruxelles mu Bubiligi, yemwe kuva mu myaka yo hambere ni umwe mu bunganira Rusesabagina mu mategeko n’ubwo u Rwanda rwanze ko amuburanira.

Impamvu ni uko Itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ari na ryo rigena imitunganyirize n’imikorere byarwo mu ngingo yaryo ya karindwi irebana n’abavoka bo mu mahanga, igena uburyo bashobora kwemererwa gukorera umwuga wabo mu gihugu.

Iyi ngingo ivuga ko “Mu gihe amategeko y’iwabo aha ni u Bubiligi, igihugu cya Me Lurquin] atabuza Abanyarwanda bene ubwo burenganzira kandi bitanyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga, Abavoka bari mu rugaga mu mahanga bahabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda bibaye ngombwa, bagomba ariko kubaha amategeko agenga uwo mwuga mu Rwanda. Umukuru w’Urugaga atanga ubwo burenganzira bwo gukorera mu Rwanda.”

Iyi ngingo kandi yakunze kugarukwaho cyane mu rubanza ndetse rwa Rusesabagina, ariko ubucamanza bwanzura ko uyu mugabo atagomba guhagararirwa na Lurquin kuko imugonga.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwamenyesheje Lurquin ko agomba kuva ku butaka bw’u Rwanda ndetse ko atemerewe kuhagaruka, kuko yakoresheje visa yahawe nabi.

Abapolisi bamuherekeje kuva ku Kacyiru aho uru rwego rukorera, bamugeza ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ari mu modoka ya Polisi, mbere yo kurira indege akerekeza iwabo mu Bubiligi.

Me Lurquin yirukanwe mu Rwanda nyuma y’uko yari yasabiwe n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo asobanure imyitwarire ye, bamushinja kwambara impuzankano iranga abavoka nyarwanda kandi nta burenganzira abifitiye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *