Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bakobwa b’ikimero bo mu Rwanda utavuzwe amazina, yagiye gusambana i Lagos muri Nigeria, agaruka ahitira mu bitaro kuko yari yangirijwe imyanya y’ibanga.

Amakuri IGIHE gifite ni uko uwo mukobwa w’imyaka 28 yakuriye mu Mujyi wa Kigali. Yamenyaniye n’umugabo kuri Instagram nyuma y’uko amubengutse amaze kureba amafoto ye.

Urukundo rwabaye rwose, umugabo amusaba ko yazamusanga muri Nigeria bagakanira. Umukobwa yabaye incakura, ntiyahita yereka umugabo ko yashidukiye ubuzima bwiza yamubonanaga.

Umugabo yabanje kumubwira uburyo amukunda, ko afite itako ryiza rwose rimwe riteye ubusambo, ariko akamugaragariza ko ari ryo yabonye gusa, ko za gahunda zindi ntazo we akeneye.

Byageze aho amusaba ko yajya kumusura, amwizeza ko azamwoherereza amafaranga yose akeneye. Umukobwa yaranze aratsemba.

Nyamugabo na we ku ikofi yari yiyizeye, akuramo amadolari ayoherereza umukobwa, ati aya uzatege indege, aya uzatege taxis ikugeza ku Kibuga cy’Indege, aya uzaguremo utuvuta duhumura nurangiza inshuti zawe uzisaranganye aya magana angahe.

Bidatinze umukobwa yabonye amafaranga aradagadwa, ati uyu muntu unyizeye gutya, turamutse duhuye ntiyangirira nabi. Bitewe n’ukuntu bavuganaga, yumvaga ari umuntu muzima, aramwizera.

Yahagurutse i Kigali ku manywa ari ku wa Gatatu, ageze i Lagos yakirwa n’umusore neza rwose. Amujyana iwe, barasangira, barishimana, barabyina, barangije baranaryamana.

Ibyo byose byabaga umukobwa yasinze, maze umugabo aza kurabura bagenzi be ati hano niguriye agakoko muze mushikuzeho itako, na bo baraza banashingamo umuheha bashishikaye.

Umukobwa yakangutse atazi iyo ari, yirebye ariyibagirwa, ararira biratinda ahita ashaka uko ataha. Yageze i Kigali aruhukira kwa muganga arivuza kuko yari yangiritse bikomeye mu myanya y’ibanga.

Abakobwa bakunze gutungwa agatoki gukunda ubuzima bworoshye, bwa gisirimu bamwe banga gukora. Bigaragara ko bamwe hari amasomo atari meza babikuramo kuko hari abagenda babyangirikiramo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Uburaya nyambukamipaka -uretx ko batabizi buhira,bacye banashaka bakorera mugihugu imbere kuko ariho harumutkano.

  2. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Uburaya nyambukamipaka -uretx ko batabizi buhira,bacye banashaka bakorera mugihugu imbere kuko ariho harumutkano.

  3. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Oya, ariko uyu bangije ni umuntu si inyamanswa. Ubwo se bizarangirira aho. Oya, ntibikwiye rwose. Hazakorwe iperereza izo nkozi z’ibibi zihanwe by’INTANGARUGERO. Yazize inzoga disi.

  4. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Oya, ariko uyu bangije ni umuntu si inyamanswa. Ubwo se bizarangirira aho. Oya, ntibikwiye rwose. Hazakorwe iperereza izo nkozi z’ibibi zihanwe by’INTANGARUGERO. Yazize inzoga disi.

  5. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Oya, ariko uyu bangije ni umuntu si inyamanswa. Ubwo se bizarangirira aho. Oya, ntibikwiye rwose. Hazakorwe iperereza izo nkozi z’ibibi zihanwe by’INTANGARUGERO. Yazize inzoga disi.

  6. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Oya, ariko uyu bangije ni umuntu si inyamanswa. Ubwo se bizarangirira aho. Oya, ntibikwiye rwose. Hazakorwe iperereza izo nkozi z’ibibi zihanwe by’INTANGARUGERO. Yazize inzoga disi.

  7. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Namahirwe kuba yarabashije no kugaruka I Rwanda kuko Nigerians bagira amabi menshi. Umukobwa mukuru kuriya yagize ubujiji , yagombaga byibura kubwira umuhungu akaba ariwe uza kumureba mu Rwanda kuko umukobwa yari kuka ari muri environment ishobora kumurengera igihe Yaba ahuye nikibazo gikomeye. Abakobwa bakwiye gutekereza kabiri mbere yo gufata umwanzuro wo kuva mu gihugu bagiye kureba umuntu bamenyaniye kuri social media, hari ingaruka nyinshi zishobora kuvamo no kubura ubuzima. Abantu bashakishe ibyo bakora , mu Rwanda hari amahirwe menshi , mureke dukore twiteze imbere Kandi tweye gushidukira amafranga menshi tutavunikiye kuko akenshi Azana ningaruka nyinshi .

    1. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
      Amakosa n’ukwizera umunyamahanga utamuzi.
      Abakobwa bacu bakwiye kujya batekereza mbere yo gukundana. Yego ubuzima buragoye, ariko muzajye mutekereza mbere yo gufata icyemezo.

    2. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
      Amakosa n’ukwizera umunyamahanga utamuzi.
      Abakobwa bacu bakwiye kujya batekereza mbere yo gukundana. Yego ubuzima buragoye, ariko muzajye mutekereza mbere yo gufata icyemezo.

  8. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Namahirwe kuba yarabashije no kugaruka I Rwanda kuko Nigerians bagira amabi menshi. Umukobwa mukuru kuriya yagize ubujiji , yagombaga byibura kubwira umuhungu akaba ariwe uza kumureba mu Rwanda kuko umukobwa yari kuka ari muri environment ishobora kumurengera igihe Yaba ahuye nikibazo gikomeye. Abakobwa bakwiye gutekereza kabiri mbere yo gufata umwanzuro wo kuva mu gihugu bagiye kureba umuntu bamenyaniye kuri social media, hari ingaruka nyinshi zishobora kuvamo no kubura ubuzima. Abantu bashakishe ibyo bakora , mu Rwanda hari amahirwe menshi , mureke dukore twiteze imbere Kandi tweye gushidukira amafranga menshi tutavunikiye kuko akenshi Azana ningaruka nyinshi .

  9. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    None se yabwiye n’iki ko hari abandi baje gushingamo umuheha? Uriya umwe birashoboka ko ariwe wamugize kuriya.

  10. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    None se yabwiye n’iki ko hari abandi baje gushingamo umuheha? Uriya umwe birashoboka ko ariwe wamugize kuriya.

  11. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Nahagarare abone nabandi bumvireho bakore bareke Gunda ibyo bataruhiye

  12. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Nahagarare abone nabandi bumvireho bakore bareke Gunda ibyo bataruhiye

  13. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Birababaje gusa akabi gasekwa nk’akeza ariko ni isomo rikomeye bibere isomo abandi,izi social media tuzitondere tuzibyaze umusaruro ariko dukekeko zanatuzanira ibyakangiza ubuzima bwacu.

  14. Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
    Birababaje gusa akabi gasekwa nk’akeza ariko ni isomo rikomeye bibere isomo abandi,izi social media tuzitondere tuzibyaze umusaruro ariko dukekeko zanatuzanira ibyakangiza ubuzima bwacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *