Sudani zombi ziyemeje gufungura imipaka yazo yari imaze imyaka isaga 10 ifunze

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bya Sudan na Sudani y’Epfo byemeranyije gufungura imipaka yabyo nyuma y’imyaka 11 ifunze.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabaye hagati ya Perezida Salva Kiir na Minisitiri w’Intebe wa Sudani y’Epfo, Abdalla Hamdok nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Kiir.

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na perezidansi The East African yabonye muri iyi weekend rivuga, ngo iyi nama yo mu rwego rwa dipolomasi yabereye i Juba yananzuye ko ubwikorezi bwo mu mazi hagati y’ibihugu byombi bufungurwa.

Impande zombi zagize ibiganiro birebire ku nzego zose z’ubufatanye. Gufungura gasutamo enye z’imipaka ihuza ibihugu byombi ahitwa Jebeleen-Renk, Meriam, Buram -Tumsah na Kharsana-Panakuac. Imipaka izafungurwa ku mugaragaro ku itariki ya 1 Ukwakira 2021 n’impande zombi.

Ku butegetsi bwa Omar Bashir imipaka ihuza Sudani na Sudani y’Epfo yarafunzwe bihagarika ubucuruzi hagati y’abaturage b’ibihugu byombi baturiye imipaka.

Imipaka y’ibihugu byombi yafunzwe mu 2011 ubwo imibanire yabyo yangirikaga nyuma y’aho Sudani y’Epfo yiyomoye kuri Sudani nyuma y’intambara hagati y’abaturage ikajyana ¾ bya peteroli y’igihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *