Abanyeshuli b’abakobwa 250 bahunze Afghanistan bagiye gukomereza amasomo mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuli 250 b’Abanyafuganisitani bo mu ishuli rukumbi ry’abakobwa b’Abanyafuganistani biga bacumbikirwa mu kigo, hiyongereyeho abarezi n’ababyeyi babo u Rwanda rwemeye kubakira nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iryo shuli wavuze ko babaye bimuriye amasomo yabo mu Rwanda mu gihe cy’igihembwe kimwe.

Abo banyeshuli ni abo mu ishuli ryitwa The School of Leadership Afghanistan SOLA ryigamo abanyeshuli 250 b’abakobwa biga bacumbikirwa mu kigo.

Ni ryo ryonyine ryigisha ricumbikiye abakobwa muri Afuganistani.

Shabana Basij-Rasikh, Umuyobozi w’iri shuli ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter , yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo barangije gutwara bano bakobwa babavana mu mujyi wa Kabul. Abandi bashoboye gukura muri Afuganistani, harimo abarimu, abakozi n’imiryango yabo.

Yongeyeho ko ubu bose bari mu nzira berekeza mu Rwanda baturuka muri Qatar, aho biteguye gutangira igihembwe cy’amashuli mu mahanga ku banyeshuli babo bose.

Basij-Rasikh yakomeje avuga ko hari abantu benshi bagize uruhare rukomeye muri uru rugendo, aho yagize ati “Nubwo ntabasha kubashimira mwese hano ariko, ndashaka ku buryo bweruye gushimira Leta ya Qatari, u Rwanda, na Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu buryo bwose badufashije.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iri shuli rya SOLA ryimutse ariko atari ibya burundu. Yavuze ko bateganya kumara mu mahanga igihembwe kimwe gusa, mu gihe ibintu byaba bisubiye mu buryo, bagasubira muri Afuganistani.

Ibinyujije u rukuta rwayo rwa twitter, Ministeri y’Uburezi mu Rwanda nayo yusibije madamu Basij-Rasikh ivuga ko biteguye kwakira ishuli rya SOLA aho bazaba bakomereza amasomo yabo mu Rwanda.

Nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, hari hashize igihe gito Basij-Rasikh ashyize ahagaragara videwo atwika inyandiko z’abanyeshuli be kugirango abarinde Abatalibani. Ubundi butumwa yanditse kuri twitter yavuze ko umutima we ubabajwe cyane n’ibiri kubera mu gihugu cye.

U Rwanda, ruri mu bihugu 13, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yavuze ko byemeye kwakira by’agateganyo impunzi zituruka muri Afuganistani.

Kugeza ubu nta mubare uramenyekana w’impunzi z’Abanyafuganisitani u Rwanda ruzakira n’igihe bazagerera mu gihugu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *