Abo mu muryango wa Steve Nkusi, Umunyarwanda ukiri muto wapfiriye muri Canada nyuma yo kurohama bavuga ko bashimira ku kuba nibura barabashije kubona umurambo w’uwabo nyuma y’igihe bamushakisha byaranze. Nkusi yabuze kuwa 21 Kanama 2021 ubwo yagiye mu Kiyaga cya Ontario koga. Kuva icyo gihe, yarabuze, hashira iminsi ine ataraboneka ari nako ishakisha rikomeje. N’ubwo Polisi ya Canada muri Niagara itaremeza niba koko umurambo w’umuntu w’igitsinagabo yabonye ari uwa Nkusi w’imyaka 24, abo mu muryango we bamaze kubyemeza ko ari we. Mushiki we, Sandrine Mugeni, kuwa Gatatu yatangarije CBC Hamilton ko ” Bashimira kuba nibura umurambo wa Nkusi wabonetse.” Mugeni yavuze ko bari bafite icyizere ko ikipe y’ubutabazi izageraho ikamubona. Nkusi bikekwa ko yaba yararomye ubwo yinjiraga amazi ku mwaro wa Sunset Beach, St. Catharine’s aho we n’inshuti ze bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko. Nyakwigendera yavukiye mu Rwanda, akuririra mu gace ka OrlĂ©ans muri Ottawa.Yize kuri École Ă©lĂ©mentaire catholique des Voyageurs na École secondaire catholique Garneau mu gihe Kaminuza yayize muri Kaminuza ya Ottawa mu by’ubucuruzi.


