Igihugu cya Afurika y’Epfo kigiye koherereza Mozambique uwahoze ari minisitiri w’imari, Manuel Chang, wavuzwe mu mahano adasanzwe aho yafashe umwenda mu izina ry’igihugu amafaranga akayakubita mu mufuka we.
Uyu yari minisitiri w’imari kuva mu 2005 kugeza mu 2015 ku butegetsi bwa Perezida Armando Guebuza. Chang yaje gufata inguzanyo mu buryo bwa magendu ya miliyari 2,2 z’Amadolari mu bigo by’imari mpuzamahanga ayakira ibigo byigenga akoresha guverinoma nk’umwishingizi.
Icyo gihe nta burenganzira yari yasabye inteko ishinga amategeko. Mu mpera ya manda ya Guebuza nibwo iyo nguzanyo yashabitswe inashyirwaho umukono mu ibanga rikomeye nk’uko byemezwa na guverinoma ya Mozambique.
Aya mahano yiswe “ideni rihishe” akomeje gushyira igihugu mu kibazo cy’ubukungu kitigeze kigira kuva cyabona ubwigenge mu 1975.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Afurika (APA News) ivuga, Manuel Chang w’imyaka 65 yafatiwe ku kibuga cy’indege cyo muri Afurika y’Epfo ku itariki 29 Ukuboza 2018 ubwo yiteguraga kwerekeza I Dubai.
Nk’uko biteganywa n’amategeko ya Mozambique uyu mugabo wahoze ashinzwe umutungo w’igihugu, wabaye umudepite nyuma yo kuva kuri uyu mwanya, ntabwo agifite ubudahangarwa kuva mu 2019 ubwo manda ye yarangiraga.
Kubera iyi mpamvu, minisitiri w’ubutabera wa Afurika y’Epfo yashyigikiye ubusabe bwa Guverinoma ya Mozambique yo kohererezwa Chang ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’igihugu cye.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubutabera, Chrispin Phiri, avuga ko Chang azaburanishwa muri Mozambique ku byaha birimo gukoresha nabi umwanya we nabi, ibyaha bya forode binyuze mu bubeshyi, kunyereza umutungo wa leta, iyezandonke n’ibindi.
Muri Gicurasi, umwe mu banyamabanki wo muri Crédit Suisse waburanishijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeye ko yagize uruhare mu iyezandonke ry’amafaranga yanyerejwe na minisitiri Chang.
Abandi bantu batatu batawe muri yombi, babiri mu Bwongereza n’undi I New York. Muri Mozambique, abandi bantu bagera muri 20 barimo umuhungu w’uwahoze ari Perezida, Armando Guebuza, bari kuburanishwa n’ubutegetsi bwa Perezida Filipe Nyusi.


