Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye ifungwa ry’umusaza witwa Safari George, nyuma yo kugaragara mu mashusho yateye umunigo umukozi w’urwego rwa DASSO.
Byabaye mu byumweru bibiri bishize ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi byabereyemo, Twahirwa Gabriel, aheruka gutangaza ko uriya musaza w’umworozi yarwanye na DASSO, ubwo bari mu igenzura ku borozi baragira ku muhanda kugira ngo bagirwe inama zo kubireka.
Yavuze ko ubusanzwe inka zizerera zifatwa zigacibwa amande ari na byo byari bigiye gukorwa bikarangira Safari George abarwanyije, bikagera aho atura hasi DASSO akamuniga mbere yo kumukurwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi w’agateganyo, Mutware Hercule.
Ifungwa rya Safari ryamaganwe
Kugeza ejo hashize ku wa Gatatu Safari George yari afungiye kuri Sitasiyo ya Karangazi.
Cyakora cyo n’ubwo Gitifu wa Musenyi yavuze ko uriya mworozi yasagarariye inzego z’ubuyobozi, hari bamwe bagendeye ku mashusho yafashwe banzura ko ahubwo we yirwanagaho.
Muri aya mashusho DASSO mbere y’uko arwana na Safari, agaragara anigagura umushumba bikekwa ko ari uwa Safari, amukubitisha inkoni yari afite yemwe yanamuciriyeho umupira yari yambaye.
Umwe mu bari kumwe na DASSO yumvikana amusaba kureka kurwana n’umushumba, ahubwo bahakubita Safari.
Ati: “Mugende mufate Safari, tugende kariya gasaza tugakubite noneho.”
Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yifashishije Twitter, yagendeye kuri iyi mvugo yemeza ko Safari yari yacuriwe umugambi wo gukubitwa.
Ati: “Usesenguye video ya DASSO vs umusaza Safari, usanga aba bayobozi baracuze umugambi wo kumukubita. Hari umusore babanje gukubita barangije bati ‘dukubite Safari’, bakimara kubivuga DASSO yahise yirukira kujya kubishyira mu bikorwa; ibyerekana ko ari umugambi bari bafite.”
Mu mashusho nyuma y’uko DASSO yari amaze gusanganira Safari, uyu musaza agaragara yicaye hejuru y’uriya ushinzwe umutekano, undi atabaza abo bari hamwe.
Ati: “Aranyishe wee, aranyishe we…!”
Sadate yifashishije ingingo yo mu gitabo cy’amategeko isobanura icyo kwirwanaho ari cyo, avuga ko “Kwirwanaho ni igihe wirwanaho wugarijwe n’amakuba. Si byiza ko twahangana nabashinzwe umutekano wacu cyangwa ubuyobozi, ariko na none hari imikorere igayitse yo gushyira imbaraga z’umurengera ku baturage bituma bisanga bagomba kwirwanaho bikanatuma umuturage abatakariza ikizere.”
Yagaragaje ko aho kugira ngo DASSO n’abo bari kumwe bajye mu mitsi n’uriya musaza bari kumufatira ibihano birimo no kumuca amande.
Uwiyita Aime Janny yanenze imyitwarire ya DASSO, ati: “Uyu mu Dasso nta bunyamwuga yashyize mukazi ke. Ndebera ukuntu yajujubije uriya mwana ageraho amuciraho imyenda. Ntiyashizwe yirukanze agiye gukubita se, asanga yaranyoye amata aramujwigiriza. Safari n’umuhungu we n’ururiya wundi bamugiriye impuhwe.”
Mwene Siraki we yavuze ko “Nta mpamvu nimwe irengera DASSO ku buryo na yo itagakwiye gufungwa, kuko safari yarirmo yitabara. Nawe ari wowe wakwirwanaho.”
Uwiyita Simba Talian we yavuze ko na DASSO akwiye gukurikiranwa.
Ati: “Nizereko Safari na DASSO bari gukurikirinywa. Kuko ndatekereza ko iyo Safari atagira ingufu yari gukorerwa nk’ibyakorewe mugenzi we wambaye ishati y’umweru.”
Jeff Nibonshuti we yavuze ko “Safari nta yandi mahitamo yari afite rwose! Izi nzego za Dasso, abanyerondo, inkeragutabara, rwose zangisha abaturage ubuyobozi pe! Gusa Gatabazi iyi ministere izamunanira vuba nadafata imyanzuro ikakaye tu!”
MINALOC yamaganye imbaraga z’umurengera zakoreshejwe n’ubuyobozi kuri uriya muturage
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga kuri iki kibazo, yasobanuye ko abayobozi bagombye kuba hari uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage, abasaba kudakoresha imbaraga z’umurengera mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Aganira na TV1 yagize ati: “Nta mbaraga z’umurengera zikwiye kuba zikoreshwa, kuri jyewe nanavuga y’uko niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora ‘operation’ (umukwabu), mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.”
Yunzemo ati: “Njye numva umuturage adakwiye guhohoterwa, abayobozi bagomba kumenya ko bafatanyije hari uburyo bagombye gukemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

4 Responses
Ifungwa ry’umusaza Safari wagaragaye yateye DASSO umunigo ryamaganwe
Ese ko Dusubiye Ku kiboko Niki kizatuma twubaha Abahagarariye Leta baduhoza Ku nkoni, Kuki uriya Gitifu yasabye Safari ngo Safari ba arijye wubaha, akamwubaha yizeye ko yakurikiye uko byagenze none kuki Gitifu ahindukiye Agafungisha Safari? Nyamara Baturage Muroge Magazi Amazi si Yayandi Tubeshwa ku ma Radio ngo dufite Umutekano, Cyane Cyane muri Nyagatare murabona Ari mu Rwanda Ruyobowe na Muzee Wacu? Tous le Jour Buri Munsi Inkoni, Reka da! Niba aribi Turaganahe? KO bizaba ngombwa ko Abaturage Natwe Twibohora ingoyi y’inkoni natwe tukajya twiranaho Tukabahonda tutabababarira, kuko nidukomeza kububaha bazatumara,

Iyo witegereje ugasesengura imikorere y’abayobozi bamwe,usanga igaragaza neza ko hari abayobozi batazi ko igihugu ari abaturage!
Usanga rwose hari n’abayobozi batazi icyo bakwiriye kuba bakora,kuburyo uburyo bafatamo imyanzuro usanga busekeje,kandi nyamaze benshi bafite ngo n’impamyabumenyi zibemerera kuba mumyanya baba barimo!