Uwahoze ari perezida wa Tchad ashyinguwe i shyanga

Sangiza iyi nkuru

Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Tchad arashyingurwa kuri uyu wa Kane mu gihugu cya Senegal ari nacyo yapfiriyemo aho yari afungiye, mu gihe hibazwaga igihe umurambo we uzacyurwa mu gihugu cye.

Hissène Habré yabarizwaga muri Senegal kuva mu myaka 31 ishize aho yahungiye nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na Idriss Déby, muri iki gihugu akaba ari naho yaburanishirijwe agakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu mu 2016 nyuma yo kumuhamya ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe ku butegetsi bwe kuva mu 1982 kugeza mu 1990.

Imihango yo kumushyingura nk’uko tubikesha RFI, iteganyijwe mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane, aho imihango yo kumusezera ibera mu musigiti w’i Dakar mbere yo kumushyingura mu Irimbi rya Kisilamu rya Yoff, mu murwa mukuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *