Uwahoze ari Perezida w’ishyaka CNDD-FDD, Jeremie Ngendakumana umaze imyaka 6 mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi, kuri iki Cyumweru, itariki 29 Kanama ategerejwe mu gihugu cye cy’u Burundi, aho avuga ko nta keza yabonye mu mahanga, ndetse uko yahabonye atari ko yahumvaga.
“Nyuma y’imyaka itandatu mu buhungiro, ndizera ko igihe kigeze ngo ntahe, nkorere igihugu cyanjye kandi ntange umusanzu wanjye, nubwo waba muto, mu kubaka igihugu cyanjye,” uyu ni Jeremie Ngendakumana (ibumoso ku ifoto)avugana n’umunyamakuru wa Iwacu-Burundi I Buruseli kuri uyu wa Gatandatu.
Yabajijwe niba agiye gutaha nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi, umurwanashyaka w’ishyaka yahoze abereye umuyobozi, n’aho yibona muri politiki kuri ubu, asubiza adaciye ku ruhande ko atashye nk’umuturage.
Ati “ Ni umuturage utashye. Kuva bankirukana mu ishyaka CNDD-FDD ku itariki 10 Mata 2015, nta shyaka na rimwe mbereye umuyoboke. Ku rwego wa politiki, ndatekereza ko hari uburyo bwo gukorera igihugu bitabaye ngombwa ko uba umuyoboke w’ishyaka.”
Ngendakumana uvuga ko yabonye CNDD ivuka nka muvoma kugeza ubwo yabaye ishyaka rya politiki yanabereye umuyobozi, avuga ko akemera amwe mu mahame yaryo ariko akirinda kugira byinshi arivugaho.
Ku kijyanye n’abandi banyapolitiki bakiri mu buhungiro, avuga ko gutaha buri gihe kiba ari icyemezo cy’umuntu ku giti cye, ariko yongeraho ko ukuntu azakirwa byaba byiza cyangwa bibi bishobora gutuma n’abandi bafata ibyemezo.
Jérémie Ngendakumana muri iki kiganiro ngo warebaga ku isaha afite utundi tuntu ashaka gukora mbere yo kurira indege kuri iki Cyumweru, avuga ko “ubuhungiro bukujyana kure y’igihugu cyawe, babyeyi bawe, inshuti zawe n’abo muziranye. Iteka wumva uri umunyamahanga mu gihugu cyakwakiriye kandi ibyo bitera agahinda ntifuriza umuntu wese,”
Avuga ariko ko ibyo yanyuzemo hari n’ibindi byamwigishije nko kumenya ukuri kw’u Burayi, nk’ukuntu abaturage baho bari ku murongo, uko ubuyobozi bwaho bukora, politiki yaho n’ibindi. Ati “Ibyo byose birigisha.”
Jeremie Ngendakumana yirukanwe mu ishyaka CND-FDD nyuma yo kudashyigikira icyemezo cyo kugena nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandida w’iri shyaka mu yindi manda yatejeje imvururu zikomeye mu gihugu Abarundi benshi bagafata iy’ubuhungiro.
Mu mwaka ushize yashatse gutaha ngo ahatane mu matora y’umukuru w’igihugu muri Gicurasi, ariko ageze I Kampala yimwa ibyangombwa bimwinjiza mu Burundi biba ngombwa ko asubira inyuma. Yagerageje no gushinga ishyaka yise PDG-Girubuntu ariko ritamaze kabiri. Kuri ubu aravuga ko agiye gutaha nk’umuturage usanzwe.


