Ibice bimwe by’igihugu bishobora kwibasirwa n’amapfa nk’ayo mu 2016 – Meteo Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kiravuga ko ibice bitandukanye by’intara y’iburasirazuba n’intara y’Amajyepfo bishobora kwibasirwa n’uruzuba rukabije nk’urwo mu 2016, 2010 no mu 1996.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatanu ushize, itariki ya 27 Kanama, ubwo iki kigo cyasohoraga iteganyagihe ry’imvura ry’ukwezi kwa Nzeri kugeza Ukuboza 2021.

Uruzuba rukabije rwo mu 2016 nirwo u Rwanda rwagize rurerure mu myaka 60 yari ishize ndetse rugira ingaruka zikomeye ku musaruro w’ubuhinzi.

Ingo zigera ku 47,300 n’abaturage basaga 230,000 bagizweho ingaruka n’urwo ruzuba rwibasiye igihugu aho uturere twa Kayonza, Nyagatare na Kirehe mu burasirazuba ari two twibasiwe kurusha utundi.

Uru ruzuba rwibasiye hegitari 16,119 z’ubutaka mu Karere ka Kayonza, hegitari 6,619 mu Karere ka Nyagatare na Hegitari 750 mu Karere ka Kirehe.

Abayobozi bavuga ko ari ubwa mbere uruzuba nk’uru rwari rugaragaye mu gihugu mu myaka 60 yari ishize.

Anthony Twahirwa, Umuyobozi w’ishami rishinzwe z’ikirere muri Meteo Rwanda ati: “Kugira ngo habeho igenamigambi ryiza no gufata ibyemezo byiza, menya ko iteganyagihe ry’imvura ry’ubu rishobora kuba risa n’iry’umwaka wa 2016 na 2010.

Muri 2016, imvura yabaye nkeya bitera amapfa adasanzwe kandi dushobora kugira impungenge nk’izi muri iki gihembwe.”

Yongeyeho ariko ko iteganyagihe rishobora guhinduka bitewe n’uko rigenda rivugururwa harebwa uko ikirere cyifashe buri minsi 10 n’ukwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *