Buri rugo mu Mujyi wa Kigali ruzaba rufite amazi mu 2035 – WASAC

Sangiza iyi nkuru

Mu 2024, 87% by’ingo zo mu Mujyi wa Kigali zizaba zifite amazi, mu gihe mu 2035 ingo 100% (Buri gipangu)zizaba zifite amazi nk’uko byemezwa n’Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, kivuga ko mu 2050 noneho buri nzu izaba ifite amazi.

Ibi bikubiye mu gishushanyo mbonera kirigutegurwa n’iki kigo cy’uburyo bwo gukwirakwiza amazi mu mujyi wa Kigali n’imirenge iwuturiye, aho mu bibazo kizaba kigamije gukemura harimo n’icyababuraga amazi kuko habayeho gusaranganya.

Bisanzwe biteganyijwe ko mu 2024 buri muturarwanda azaba agerwaho n’amazi meza bitamusabye gukora urugendo rurerure.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, kigaragaza ko n’ubwo iyi ntego izaba yaragezweho, 13% by’abatuye umujyi wa Kigali bazaba bakijya gushakira amazi ku mavomo rusange, gusa ngo harigutegurwa igishushanyombonera cyo kugeza muri 2050 kigamije gukemura ibibazo biri mugusakaza amazi.

Nk’uko tubikesha Isango Star, Rutagungira Methode, Umuyobozi muri WASAC, Ushinzwe gukwirakwiza amazi mu mijyi, avuga ko mubyo iki gishushanyo mbonera kigamije harimo no gukuraho amavomo rusange bitarenze muri 2035.

Si rimwe si kabiri humvikanye ikibazo cy’aho amazi akunze kuba make muri Kigali ahandi bavuga bayabura yoherejwe mu tundi duce ubusanzwe bizwi nko gusaranganya.

Bwana Methode Rutagungira, avuga ko iki kibazo cy’isaranganya mu gutegura igishushanyo mbonera nacyo cyarebweho kandi ko gifitiwe igisubizo aho hazaba ahantu hazajya hashyirwa ibigega ahantu hatandukanye ariko ikigega kikaba gifite agace gihereza kuburyo abari muri kagace bose babona amazi avuye muri cya kigega.

Kuri uyu wa gatanu nibwo WASAC yamuritse imbanzirizamushinga y’igishushanyombonera cyo gukwirakwiza amazi mu mujyi wakigari ku nyigo yacyo yakozwe ku bufatanye n’ikigo cy’abayapani gishinzwe ubufatanye n’amahanga.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Buri rugo mu Mujyi wa Kigali ruzaba rufite amazi mu 2035 – WASAC
    Ni byiza cyane Kandi Ni ikintu cyiza kuba WASAC idukoreye iriya nyigo, ikibazo cy’amazi muri Kigali kigahinduka amateka nkuko icy’umuriro cyarangiye.

  2. Buri rugo mu Mujyi wa Kigali ruzaba rufite amazi mu 2035 – WASAC
    Ni byiza cyane Kandi Ni ikintu cyiza kuba WASAC idukoreye iriya nyigo, ikibazo cy’amazi muri Kigali kigahinduka amateka nkuko icy’umuriro cyarangiye.

  3. Buri rugo mu Mujyi wa Kigali ruzaba rufite amazi mu 2035 – WASAC
    Birababaje cyane! Ni gute umujyi mukuru w’igihugu utagira amazi, hagategerezwa imyaka 14 (2021-2035)? Iterambere ririhe? Biteye isoni pe! Ese ayo duha Arsenal ntiyaha buri munyarwanda amazi meza? Rwose nimusibe iyi nkuru yuko ishavuje!

  4. Buri rugo mu Mujyi wa Kigali ruzaba rufite amazi mu 2035 – WASAC
    Birababaje cyane! Ni gute umujyi mukuru w’igihugu utagira amazi, hagategerezwa imyaka 14 (2021-2035)? Iterambere ririhe? Biteye isoni pe! Ese ayo duha Arsenal ntiyaha buri munyarwanda amazi meza? Rwose nimusibe iyi nkuru yuko ishavuje!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *