Amazi banywa atuma bagira ubushyuhe-Meya ku kibazo cy’inda zitateguwe mu bangavu

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bongo muri Ghana, Peter Ayinsiba, avuga ko amazi abakobwa n’abandi baturage banywa mu gace gaherereye mu Majyaruguru y’iburasirazuba bw’igihugu ayobora, ariyo ntandaro y’inda zitateguwe ziganje mu bakobwa bakiri bato.

DCE Ayinsiba avuga ko amazi anyobwa muri rusange n’abaturage agira uruhare muri iki gikorwa kuko ” atuma abagabo n’abagore bagira ubushyuhe.”

Uyu muyobozi avuga ko na we ayanywaho. Ati ” Amazi tunywa atuma twebwe abagabo tugira ubushyuhe. Atuma abagore bumva bakeneye abagabo cyane kurusha mbere, ibi bituma n’inda ziterwa abangavu ziyongera.”

Mu kiganiro na Dreamz FM iri ahitwa Bolgatanga, Ayinsiba yakomeje avuga ko n’ubwo nta bumenyi bwa siyansi burakorwa ku mazi yo muri ako gace, yegereye umuganga, akamubaza niba byaba ari impamo, amuhamiriza ko ari uko bimeze bityo na we ahitamo kubyemera.

Yagize ati ” Nta siyansi nzi ibyemeza, gusa muganga nabajije yambwiye ko ari ukuri. Yasabye abaturage kwifata, bakirinda gukora imibonano mpuzabitsina uko bishakiye bitwaje ko ari amazi abibatera.

Ayinsiba avuga ko nibafatanya n’ababyeyi, abarezi n’abandi bose bireba, nta kabuza bazatsinda iki kibazo cy’inda zitateguwe mu bangavu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *