Komanda wa Polisi mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Ghana, DCOP Peter Ndekugri, avuga ko adashaka kubona hari abasore babiri bakiri bato bahekanye kuri moto mu gace ayoboye mu gihe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zageze mu rwego rwo gukumira ibyaha. Afande Ndekugri ugihabwa ubuyobozi muri ako gace, yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose ngo umutekano uboneke muri ako gace, kabone n’iyo byasaba ko agira abanzi. Yatangarije Starrfm ngo ” Sinshaka abasore babiri kuri moto mu gihe saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba zageze, ndabisubiramo ntabwo nshaka abasore babiri kuri moto mu gihe saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba zageze.” Yavuze ko abazarenga kuri ayo mabwiriza, bazajya batabwa muri yombi mu rwego rwo guhashya ubujura n’ibindi byaha biri muri ako gace. Ati ” Wabishaka utabishaka, umutekano urahenze. Muri Bawku ibi byaradufashije, umutekano uraboneka.” Yasabaye abaturage kutabikerensa, bakamenya ko amahoro ari kimwe mu bihenze muri iki gihe Isi igezemo kandi we ngo yiteguye kubikora uko byagenda kose. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ] Ethiopia yaba ishaka u Rwanda nk’umuhuza? Abanyekongo barakariye kubona Tshisekedi inyuma ya Kagame
youtube.com


