e-iaiyrxoayj11q.jpg

Ubushinwa bwavuze ku muturage wabwo wagaragaye ahondagura Umunyarwanda ari ku musaraba

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’ u Bushinwa mu Rwanda binyuze ku muvugizi wayo, yavuze ko isaba ko amategeko yakubahirizwa mu gukemura ikibazo cy’Umushinwa, wagaragaye ahondagura Umunyarwanda i Rutsiro, yamuziritse, akekwaho kwiba umucanga.

Mu itangazo ryo kuwa 31 Kanama, Ambasade y’Abashinwa yagize iti ” Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda yamenye ko hari ikibazo cyavutse hagati ya kompanyi yigenga yo mu Bushinwa n’umuturage. Ni ikibazo kijyanye n’ubujura.”

e-iaiyrxoayj11q.jpg

Rikomeza rigira riti ” Ambasade y’u Bushinwa ishyigikiye ko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu gukora iperereza no gukemura ikibazo mu buryo bunyuze mu mucyo. Hagati aho turasaba ko uburenganzira bw’ibigo by’Abashinwa n’ubw’abaturage bwarindwa.”

WASOMA: https://bwiza.com/?Rutsiro-Umushinwa-yagaragaye-ahondagurira-Umunyarwanda-ku-musaraba

Iyi amabasade yasabye buri ruhande gukomeza kugendera ku mategeko n’amabwiriza, igihe habaye ikibazo kigashyikizwa polisi aho gukoresha kwihanira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *