Muhanga: Akurikiranweho kwica umucuruzi kubera amafaranga 200

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Kanama, bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo ukekwaho kwica umucuruzi wo muri butike amuhoye amafaranga magana abiri y’u Rwanda yagombaga kumugarurira.

Iki cyaha cyakozwe ku itariki ya 10 kanama 2021, mu Mudugudu wa Nyarunyinya, Akagali ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, aho uregwa w’imyaka 33 yishe umusore w’imyaka 25 wacuruzaga muri butike.

Uyu mugabo ufungiye kuri Station ya polisi ya Gacurabwenge, yinjiye muri butike ya nyakwigendera mu masaha ya saa moya z’ijoro, aguramo icupa ry’inzoga, yishyura inote y’amafaranga ibihumbi bibiri by’u Rwanda (2000 frw), nyiri butike aramugarurira ariko amusigaramo amafaranga magana abiri y’u Rwanda (200 frw), amubwira ko aza kuyamuha nyuma.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uregwa yahise amena ikirahure cy’urugi rwa butike, atangira no gutera amabuye hejuru ya butike, nyakwigendera ajya kubibwira umukuru w’umudugudu nawe amubwira ko azajya kumukemurira ikibazo mu gitondo, nyakwigendera agiye asanga uregwa yamutegeye mu nzira amukubita icupa mu musaya anamutemesha igisate cy’icupa ku ijosi imitsi iracika, ava amaraso.

Naramuka ahamwe n’icyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi, uregwa azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Isomwa ry’urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatatu itariki ya 01/9/2021 muri aya masaha ya saa cyenda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *