Uwunganira mu mategeko, Agathe Kanziga Habyarimana witwa Philippe Meilhac, avuga ko kuba urukiko rw’ubujurire rw’ i Paris rwaranze ubusabe bw’umukiliya we bwo guhagarika gukurikiranwa birimo rwangendanyi ko ibyo akurikiranyweho ari ibintu byo mu rwego rwa politiki ruri hejuru. Kuwa Mbere nibwo urukiko rwanze ubu busabe. Avoka Philippe Meilhac avuga uko yakiriye iki cyemezo yavuze ngo ” Mu by’ukuri byantangaje ko ubutabera bw’ u Bufaransa butinda gufata icyemezo mbona ko gikiwiriye cyo guhagarika ikurikiranwa mu nkiko rya Madamu Habyarimana. Ntabwo bitangaje kubera ko muri iyo dosiye harimo n’uruhare rwa politiki ku bimureba byose ku giti cye; haba ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege, ikibazo cy’impapuro zimuhesha uburenganzira mu Bufaransa ndetse n’ikibazo cyatanzwe na Collectif des Parties Civiles Pour le Rwanda. Ibintu byose bireba Madamu Habyarimana ni dosiye ya politiki yo mu rwego rwo hejuru.” Uyu mugabo yakomeje abwira Ijwi rya Amerika aho abona bipfira ngo umukiliya we abe yareka gukurikiranwa. Ati ” Igihe cyose iyo perezida w’u Rwanda aje mu Bufaransa, ntabwo ahwema kwibutsa ikibazo cya Madamu Habyarimana nk’uko yabikoze mu kwa Gatanu, ibyo byose bizana umwuka utari mwiza. Tubivugishe ukuri, bishyira igitutu ku butabera.” Uyu munyamategeko avuga ko muri dosiye y’uregwa nta kirego kirimo kandi ngo ntibakiriye neza umwanzuro w’urukiko kandi ngo bagiye kongera gutanga ubusabe bushya. Yemereye Ijwi ry’Amerika ko hari igihe bizagera ibyo basaba bazabihabwa bitaba ibyo bakazitabaza urukiko rw’Ubulayi rurengera uburenganzira bwa muntu n’ubwo igihe kitagaragera. Umunyamategeko, Richard Gisagara, ukorera mu Rwanda no mu Bufaransa, kandi akurikiranira hafi dosiye za jenoside. We avuga ko gutinda kw’uru rubanza ari ikintu kibangamiye uburenganizra bw’abakorewe icyaha. Avuga ko yishimiye icyemezo cy’urukiko, Ati ” Icyo cyemezo twagifashe neza, cyaradushimishije. Twizeye ko bizihuta.” Uyu mupfakazi w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, akekwaho kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ni ibyaha atemera mu gihe urubanza rumaze imyaka isaga icumi rutangiye rugikomeje. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


