Mama w’imyaka 40 amaze kuryamana n’abagabo bose duturanye-Umusore

Sangiza iyi nkuru

Umusore utivuze amazina ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko aba i Lagos muri Nigeria, aho abana na nyina gusa ngo bimaze kumuyobera kuko mama we amaze guhetura abagabo bose baturanye, baryamana.

Uyu musore avuga ko nyina “Agerageza kutujijisha ariko sindi umwana muto kuko mfite imyaka 19 mba mbona ibyo ari gukora.”

Avuga ko kubera iyi myitwarire ya nyina yatumye we na na barumuna be babiri, bagenda bububa mu gace babamo kuko babaye igitaramo. Uyu musore avuga ko byamuyobeye kuko yabuze uwo yaregera nyina ngo agabanye ubusambanyi.

Mu gusaba inama y’icyo yakora, yagize ati ” Numva najya kuba mu bwihisho. Ninjye mukuru iwacu, tubana na mama i Lagos mu cyumba kimwe ariko mama w’imyaka 40, bishoboka ko anayirengeje, abagabo bose duturanye yaryamanye nabo. Ubu ni we gitaramo.”

” Narabaririje ku bantu nari numvise bavuga kuri mama. Hari abambwiye ko bamubona kenshi mu bipangu byabo ku buryo umwana umwe yampishuriye ko hari igihe mukuru we abirukana mu rugo, ngo bajye hanze abe aganira na mama. Naramukurikiranye mbona nibyo, ntawe abisa; baba abasore cyangwa abasaza, birambabaza cyane bikantera ipfunwe.”

Uyu avuga ko ubu nyina usanzwe afite iduka rito mu isoko, yumvise avuga ko agiye kwimukira mu nzu nini ndetse akanagura imodoka.

Uyu musore avuga ko yabuze uko yabigenza cyane ko atagira ibyo baza nyina kuri iyo ngingo. Ibi ngo bijya gutangira nyina yaretse kuzajya ajya gusenga ndetse no gusura abo bafitanye amasano.

Mu gihe ababyeyi ari ba bandebereho, hari bamwe batandukira bakitwara nabi, ibintu byambura agaciro ababakomokaho, babaho buri gihe bacirwa imanza muri sosiyete kandi nta ruhare baba barabigizemo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *