Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’imiti cy’Abafaransa kizwi nka Institut Pasteur kirimo gushaka abantu magana barwaye Covid-19 batakingiwe ngo bakorerweho igeragezwa ry’umuti w’iki cyorezo gikomeje guhangayikisha abatuye Isi n’u Bufaransa by’umwihariko.
Kuwa Mbere, iki kigo gifite icyicaro mu mujyi wa Lille cyatangaje ko cyamaze gusinyisha umurwayi wa mbere ngo akorerweho igerageza, mu cyiciro cya kabiri, ryahawe uburenganzira mu kwezi kwa gatandatu n’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe ubuziranenge bw’imiti.
Nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, Institut Pasteur irateganya gushaka abarwayi bari hagati ya 350 na 700 binyuze mu mavuriro na za laboratwari ngo bazakorerweho inyigo.
Ivuga ko igerageza ryayo rizasesengura imyitwarire ya clofoctol mu barwayi bafite ibimenyetso byo mu cyiciro cy’ibanze cya Covid-19 hagamijwe kubabuza kuba bagera mu bitaro.
Clofoctol ni antibiyotike ya bagiteri ikoreshwa mu kuvura inzira z’ubuhumekero na infections zo mu matwi, izuru n’umuhogo.
Abantu bagomba kwitabira igeragezwa ry’umuti wa Institut Pasteur bagomba kuba bafite imyaka iri hejuru ya 50, batarakingiwe, kandi bafite byibuze kimwe mu bimenyetso bya Covid-19.


