Umuyobozi wa station ya polisi muri Mbarara yishwe n’abantu bitwaje intwaro

Sangiza iyi nkuru

Abagizi ba nabi batamenyekanye, bitwaje imbunda n’imihoro, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri bishe ukuriye station ya polisi ya Ruharo, mu Mujyi wa Mbarara mu gihugu cya Uganda.

Samson Kasasira, umuvugizi wa polisi muri Rwizi, yavuze ko uwishwe ari Richard Agaba wari uri mu kazi ubwo yagwaga mu gico cy’abagizi ba nabi bari bitwaje imbunda n’imihoro.

Ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Agaba yahamagawe kuri telephone n’umumotari witwa Muzamiru Kiiza ko abajura bitwaje intwaro bateye akabari kitwa Step Up mu Kagari ka Kiyanja, mu Murenge wa Ruharo. Ari kumwe n’umunyerondo witwa James Tumusiime bihutiye aho hantu ariko basanga ibisambo byahunze,”

Kasasira yongeyeho ko Agaba na Tumusiime bahise batangira gushakisha abo bajura bikarangira aguye mu gico cyabo bakamurasa agapfa bagatwara n’imbunda ye nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Ibi ngo byabaye nyuma y’iminsi mikeya abashinzwe umutekano bakoze umukwabu wafatiwemo abantu barindwi bakekwaho ibikorwa by’ubujura bari bamaze igihe bazengereje abaturage muri iki gice.

Abo bajura bakuwe mu ahantu birirwaga mu marogi (Lodges) ahitwa mu Kizungu basanganwa na bimwe mu bintu byibwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *