Muhanga: Umucungamutungo arashinjwa kunyereza umutungo wa SACCO Inyumba

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 6 Nzeri 2021, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirijwe dosiye iregwamo Umucungamutungo wa SACCO Inyumba ya Kayumbu, ukekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano, mu gihe Perezidante w’iyo SACCO we akekwaho icyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.

Kuva mu kwezi kwa 12/2020 kugeza mu kwezi kwa 04/2021, umucungamutungo wa SACCO Inyumba ya Kayumbu yaketsweho kuba yaranyereje amafaranga angana na miliyoni 2,664,491 y’u Rwanda muri iyo SACCO.

Bikaba bikekwa ko ibyo yabikoze mu bihe bitandukanye, aho yandikaga inyandiko isohora amafaranga mu isanduku ya SACCO yo kwishyura abafatanyabikorwa ba SACCO ku gikorwa kigiye gukorerwa muri SACCO, akabikuza ayo mafaranga kuri Caisse ya SACCO, agahita yandika Ordre de paiement isohora nanone ayo mafaranga muri Bank Populaire du Rwanda (BPR), aho SACCO ifite konti, bityo biza kugaragara ko ikintu kimwe kishyurwaga inshuro ebyiri zitandukanye.

Byagaragaye ko amafaranga yabaga akuye kuri BPR ariyo yishyuraga abafatanyabikorwa ba SACCO Inyumba ya Kayumbu naho ayo yakuye mu isanduku ya SACCO akayajyana mu nyungu ze bwite nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Nyuma y’aho raporo ya BNR igaragarije ibyo bikorwa, ubuyobozi bwa SACCO Inyumba ya Kayumbu bwasabwe kumenyekanisha ibijyanye n’ibyaha byakozwe kugira ngo habeho ikurikiranacyaha, Perezidante wayo ntiyabimenyesha inzego z’iperereza.

Icyaha cyo kunyereza umutungo, ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Icyaha cyo guhimba inyandiko giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 243 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Muhanga: Umucungamutungo arashinjwa kunyereza umutungo wa SACCO Inyumba
    Ahubwo baratinze pe! Uyu mugabo kandi yari aherutse no kugura Imodoka ya RAVA. RIB rero irimo gukora neza ariko nimanuke ijye no mu bacungamutungo b’ibigo by’amashuri ibabaze ibipangu barimo kubaka aho cash ziva.
    Murakoze

  2. Muhanga: Umucungamutungo arashinjwa kunyereza umutungo wa SACCO Inyumba
    Ahubwo baratinze pe! Uyu mugabo kandi yari aherutse no kugura Imodoka ya RAVA. RIB rero irimo gukora neza ariko nimanuke ijye no mu bacungamutungo b’ibigo by’amashuri ibabaze ibipangu barimo kubaka aho cash ziva.
    Murakoze

  3. Muhanga: Umucungamutungo arashinjwa kunyereza umutungo wa SACCO Inyumba
    Umunyarwanda yavuze ko “Uhaze ikivuge, atabura ikivugo” ngo ubwo rero nawe utanze igitekerezo! Mwamugiriye ishyari mumugira ishyamba kuva cyera mushaka umwanya we none murashyize mumutayemo… namwe murye muri menge igihe cyanyu kirabaze. Hanyuma se uvuze ko abo bakora mu burezi iribo batinni batabasha kubaka inzu babamo.. nizere ko muba uvuga ntawakwigishije urimo kuko usa nuwasibaga isomo ryuburere mboneragihugu.

  4. Muhanga: Umucungamutungo arashinjwa kunyereza umutungo wa SACCO Inyumba
    Umunyarwanda yavuze ko “Uhaze ikivuge, atabura ikivugo” ngo ubwo rero nawe utanze igitekerezo! Mwamugiriye ishyari mumugira ishyamba kuva cyera mushaka umwanya we none murashyize mumutayemo… namwe murye muri menge igihe cyanyu kirabaze. Hanyuma se uvuze ko abo bakora mu burezi iribo batinni batabasha kubaka inzu babamo.. nizere ko muba uvuga ntawakwigishije urimo kuko usa nuwasibaga isomo ryuburere mboneragihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *